• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
27/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
27/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
27/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi ari muruzinduko rw’akazi mu Misiri, bivuze iki?

Umwanditsi
March 24, 2021

Perezida Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa kabiri nimugoroba yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Misiri, ibiro bye bivuga ko agiyeyo ku butumire bwa mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi.

Perezida Ndayishimiye yagiye aherekejwe n’umugore we Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, abaminisitiri bane hamwe n’abacuruzi hafi icumi bo mu Burundi.

Kuva yajya ku butegetsi mu kwezi kwa gatandatu 2020, uru ni uruzinduko rwe rwa kane hanze y’igihugu nyuma yo kujya muri Tanzania, Guinée Équatoriale na Gabon.

Uwo yasimbuye, Pierre Nkurunziza, hagati ya 2015 na 2020 yakoze urugendo rumwe hanze y’igihugu, yagiye muri Tanzania mu mujyi wa Ngara hafi y’umupaka n’u Burundi.

Kuri Timothy J. Oloo, umwalimu wa siyansi politiki muri kaminuza zo muri Kenya na Tanzania, ingendo Perezida Ndayishimiye ari gukora “zigaragaza ko hari icyo u Burundi bwari bwarabuze”.

Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Kuri iki, birerekana ko atandukanye n’uwo yasimbuye, kandi ingendo akora nta kabuza ko zifitiye inyungu igihugu cye”. Avuga kandi ko ingendo z’abakuru b’ibihugu akenshi ziba zihishe ibindi byinshi kurusha ibigaragazwa.

Ati: “Iyo umukuru w’igihugu ahagurutse akajya kureba undi, akenshi ibitangazwa ku mpamvu z’urugendo rwe biba ari bicye ugereranyije n’ibimujyana mu by’ukuri”.

Itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burundi rivuga ko uru ruzinduko ruzaba umwanya wo gutumira abashoramari bo mu Misiri kuza gushora imari mu Burundi.

Rivuga kandi ko Perezida Ndayishimiye azagirana ibiganiro na mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi.

Misiri ni igihugu gikomeye mu nzego zitandukanye nk’ingufu (energy), ubuvuzi, ubuhinzi, igisirikare n’intwaro, “kuganira na Misiri harimo inyungu”, nk’uko mwalimu Oloo abivuga.

Yongeraho ati: “Ariko na Misiri icyeneye ko igihugu icyo ari cyo cyose kiyishyigikira mu rugamba ihoramo rwo kurengera uruzi rwa Nili, kuganira n’u Burundi rero Misiri nayo ibifitemo inyungu”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga