• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yagabanyije imishahara ya ba Karidinali kubera Covid-19

Umwanditsi
March 25, 2021

Papa Francis yategetse ko aba-Kardinali n’abandi bihayimana imishahara yabo igabanywa mu gihe Vatican ihanganye n’ubukungu bwifashe nabi kubera iki cyorezo cya Covid-19.

Aba-Kardinali imishahara yabo izagabanywaho 10% guhera mu kwezi kwa kane, nk’uko Vatican ibivuga. Bikekwa ko ubusanzwe babona hejuru ya €5,000 (ni asaga miliyoni 5.7 FRw) ku kwezi kandi kenshi bakaba mu macumbi bafashwa kwishyura.

Uyu mwaka Vatican iteganya kuzabura miliyoni €50. Ibyo yinjizaga byazahajwe cyane n’ifungwa ry’inzu ndangamurage n’ibindi bikurura abakerarugendo kubera iki cyorezo.

Mbere, Papa Francis yatangaje ko adashaka kwirukana abakozi muri ibi bihe ubukungu bumeze nabi. Mu ibaruwa yanditse mu gitaliyani yo kuri uyu wa gatatu, Vatican yamenyesheje itegeko rigabanya imishahara guhera tariki 01 z’ukwezi kwa kane.

Abapadiri n’abandi bakozi bahoraho, imishahara yabo izagabanywaho hagati ya 3% na 8%, na gahunda ziba ziteganyijwe zo kuzamura imishahara zirahagaritswe kugeza mu kwa gatatu 2023.

Iyo baruwa ivuga ko “uyu munsi guteganya ubukungu bw’ahazaza, mu byemezo bisaba harimo gufata imyanzuro ireba imishahara y’abakozi”. Isobanura kandi ko ibyo bitewe n’icyorezo cya Covid-19 “cyagize ingaruka ku hakomoka imari ya ‘Holy See’ na Leta ya Vatican”. Holy See ni urwego rw’ubutegetsi bwa Kiliziya Gatolika ya Roma.

Iyi baruwa ivuga kandi ko iryo gabanya riri gukorwa “mu ntego yo kurengera imirimo ihari”. Abanyamakuru i Vatican bavuga ko iyo ari imirimo y’abakozi badahoraho Papa ari kugerageza kurengera.

Aba-Kardinali benshi bakorera i Vatican baba i Roma muri za ‘apartments’ bafashwa kwishyura. Abapadiri n’ababikira benshi bakora i Vatican bo baba mu nzu z’imiryango ya Kiliziya bikabarinda ikindi ikiguzi.

Ku rundi ruhande nkuko BBC ibitangaza, abakozi badahoraho ba Vatican nk’abapolisi, abakora isuku, n’abandi, baba i Roma bakagorwa n’ubuzima buhenze bwaho. Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo umuvugizi wa Vatican avuga ko benshi muri bene abo bakozi batazagerwaho n’iri gabanuka.

Ahantu hagendwa cyane n’abakerarugendo kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero no ku nzu ndangamurage za Vatican harafunzwe cyangwa hafungurwa igice mu gihe kinini umwaka ushize kubera iki cyorezo.

Vatican yari yizeye kongera gufungura inzu ndangamurage muri uku kwezi ariko amategeko mashya ya ‘guma mu rugo’ asobanuye ko bakomeza kuzifunga. Ibyo Vatican yinjiza biteganyijwe ko bizagabanukaho 30% muri uyu mwaka uhereye mu 2020.

Umwaka ushize, Papa yasohoye itegeko rishya ryo gukorera mu mucyo mu bikorwa by’imari ya Vatican. Hari nyuma y’ibyavuzwe by’inyerezwa ry’umutungo wa banki ya Vatican no kuwucunga nabi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga