• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
17/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
17/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Uwabaye Perezida wa Madagascar yitabye Imana ku myaka 84 y’amavuko

Umwanditsi
March 28, 2021

Amiral Didier Ignace Ratsiraka wabaye Perezida wa Madagascar mu gihe cy’imyaka irenga 20 yapfuye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Tariki 28 Werurwe 2021, nkuko byatangajwe na Perezida wa Madagascar, Rajoelina. Imvano y’uru rupfu ntabwo yahise itangazwa.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yavuze ko “Abanya-Madagascar babuze umuntu wamenyekanye cyane mu gukunda igihugu”. Yihanganishije abo mu muryango we wa hafi no mu muryango mugari wa gisirikare, ndetse n’abaturage ba Madagascar.

Bwana Ratsiraka yageze ku butegetsi bwa mbere mu mwaka wa 1975 binyuze mu ihirikwa ry’ubutegetsi – akiri umusirikare muto wo mu barwanira mu mazi – kugeza mu 1993. Yongeye kubugarukaho kuva mu 1997 kugeza mu 2002.

Ubushyamirane na Ravalomanana

Akigera ku butegetsi yagendeye ku mahame ameze nko kureshyeshya abaturage ntihagire uruta undi mu mibereho. Yagiranye umubano wa hafi n’umutegetsi wa Koreya ya ruguru Kim Il-sung na Fidel Castro wa Cuba ndetse n’ubutegetsi bw’Uburusiya, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Mu kwezi kwa mbere mu 2002, ‘mayor’ w’umurwa mukuru Antananarivo akaba na rwiyemezamirimo, Marc Ravalomanana, wari uhatanye na Ratsiraka, yohereje mu mihanda abamushyigikiye bavuga ko yatsinze amatora mu cyiciro cya mbere cy’amatora ya perezida yabaye mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2001.

Ravalomanana yanze gutegura icyiciro cya kabiri cy’amatora, mu gihe Ratsiraka yanze kwemera ko yatsinzwe, bituma igihugu kimara amezi arindwi mu bikorwa by’urugomo n’akajagari.

Iyo midugararo yaciyemo igihugu mo kabiri – imirwa mikuru ibiri, leta ebyiri, ndetse n’igisirikare cyacitsemo ibice – kugeza ubwo mu kwezi kwa kane mu 2002 Ravalomanana atangajwe ku mugaragaro ko ari we watsinze amatora. Arahizwa ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa gatanu, Ratsiraka akomeza kutemera ibyavuye mu matora.

Mu kwezi kwa karindwi nkuko BBC ikomeza ibitangaza, Ratsiraka yahungiye mu Bufaransa aho yamaze imyaka 11, agaruka mu gihugu burundu mu 2013 – nyuma yuko mu 2011 yari yaje ariko akahamara ibyumweru gusa.
Mu 2003, Ratsiraka yari yakatiwe n’urukiko adahari igihano cy’imirimo y’ingufu, gufungwa imyaka itanu kubera gushyira mu kaga umutekano w’igihugu ndetse n’imyaka 10 kubera kunyereza umutungo wa leta. Ariko nyuma yuko Rajoelina ageze ku butegetsi, yaje kuvuga ko Bwana Ratsiraka yemerewe gutahuka mu mahoro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga