• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
19/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
19/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
19/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Polisi ya Tanzania yataye muri yombi ushinzwe ibyambu, akekwaho kunyereza Miliyoni 1,8$

Umwanditsi
March 30, 2021

Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA), Deusdedit Kakoko, yatawe muri yombi na Polisi akekwaho kunyereza amashringi Miliyali 3,8 ya Tanzania. Ni agera kuri Miliyoni 1,8 y’Amadolari ya Amerika.

Ibiro bishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, PCCB, nibyo byemeje ko bwana Kakoko yafashwe nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe mu mirimo ye n’umukuru w’Igihugu Samia Saluhu. Umukuru wa PCCB, Brigadier John Mbungo, yemeje ko uyu mugabo yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru kigenga Mwanainchi cyo muri Tanzania, uyu wahoze ayoboye TPA yafatiwe I Morogo mu Burasirazuba bwa Tanzania kuwa 28 Werurwe uyu mwaka wa 2021.

Umukuru w’Igihugu mushya wa Tanzania, Samia Saluhu nkuko BBC ibitangaza, yatangaje ko ahagaritse mu mirimo Deusdedit Kakoko, nyuma yo gushykirizwa icyegeranyo cy’umugenzuzi mukuru cy’umwaka wa 2019-2020.

Perezida Saluhu, yavuze ko atewe impungenge n’uko ubuyobozi bw’ibyambu buterekanye aho amafaranga agera kuri Miliyoni 1,8$ ( hafi amashiringi Miliyari 4) yagiye. Perezida Samia, yahise ategeka ibiro PCCB gutangiza iperereza ryihuta rigamije kumenya aho ayo mafaranga yagiye, nyuma y’ibyatangajwe mu cyegeranyo cy’umugenzuzi mukuru.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga