• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
18/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
18/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
18/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Ubujurire bwa Bosco Ntaganda mu rukiko rwa ICC ntacyo bwahinduye ku bihano yakatiwe

Umwanditsi
March 30, 2021

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-ICC rwashimangiye ibyaha byo mu ntambara byahamijwe Bosco Ntaganda wahoze akuriye abarwanyi ba M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bosco Ntaganda wahoze akuriye aba barwanyi, yamenyekanye ku izina rya “ Terminator” kubera ubugome bivugwa ko yari afite. Yari yajuririye ibihano yahawe byo gufungwa imyaka 30 mu mwaka wa 2019.

Ntaganda, yari yahamijwe ibyaha 18 birimo iby’ubwicanyi, Gufata ku ngufu no Kwinjiza abana mu Gisirikare. Yabaye kandi umuntu wa mbere waciriwe n’uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku byaha bifatiye ku gitsina.

Ibyaha yahamijwe byakorewe mu karere gakize ku mabuye y’agaciro ka Ituri ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hagati y’umwaka wa 2002 na 2003. Uru rubanza rwatangiye mu kwezi kwa cyenda 2015, rurangira mu kwezi kwa Munani kwa 2019.

Mu mwaka wa 2013 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Ntaganda yari mu itsinda ry’Abarwanyi ba M23 ryaje nyuma gucikamo ibice, uruhande rumwe rurabangamirwa bikomeye kugera ubwo yahungiraga mu Rwanda aho yahise yishyikiriza Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika I Kigali. Aha ni naho yakuwe n’iyi Ambasade imushyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-ICC.

Igihe Ntaganda yacirwaga urubanza, yari afite imyaka 46 y’amavuko. Urukiko rwa ICC rwavuze ko yavukiye mu Majyaruguru y’u Rwanda, ku myaka 17 akaba aribwo yinjiye mu barwanyi ba APR barwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda bwari buyobowe na Jenerali Majoro Juvenari Habyarimana. Nyuma yaje kubona ubwenegihugu bwa Congo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga