• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cy’uwunganira Kabuga Félicien cyo kwikura mu rubanza

Umwanditsi
April 2, 2021

Urukiko rw’urwego rwa ONU/UN (UNIRMCT) rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko rwa Arusha rwategetse ko Emmanuel Altit akomeza kuba uwunganira Félicien Kabuga, mu gihe uyu yari yasabye kuva muri uru rubanza.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere, Bwana Altit yandikiye urwo rukiko asaba kwishyurwa akava muri uru rubanza kubera kutumvikana n’uwo yunganira n’umuryango we, nk’uko biri mu nyandiko ya UNIRMCT.

Altit yunganira Kabuga kuva mu mwaka ushize nyuma y’uko afatiwe mu Bufaransa akagezwa imbere y’inkiko zaho maze akohererezwa i La Haye mu Buholandi ku ishami ry’urukiko mpuzamahaga rwa Arusha.

Inteko y’abacamanza batatu – Iain Bonomy, Graciela Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, baburanisha uru rubanza, yasabye Altit gukora ibishoboka hakagaruka icyizere hagati ye n’uwo yunganira.

Bwana Altit, usanzwe yunganira na Laurent Gbagbo wahoze ari perezida wa Côte d’Ivoire, yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko “ntacyo yavuga” kuri iki cyemezo cy’urukiko.

Kabuga w’imyaka 85, nk’uko byavuzwe mu rukiko, yafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu nyuma y’imyaka irenga 20 yihisha ubucamanza mpuzamahanga.

Mu kwezi kwa 11/2020 yasomewe ibyaha bya jenoside, ahawe umwanya Me Altit wari umwunganiye yagize ati: “…ndasaba ko mwemera ko nta cyo avuga ariko binavuze ko atanemera ibyo aregwa”.

Baje gupfa iki?

Umwanzuro w’urukiko rwa UNIRMCT watangajwe kuri uyu wa kane uvuga ko “Kabuga n’umuryango we basaba Bwana Altit guhabwa amabwiriza n’abo mu muryango wa Kabuga no kubaha uburenganzira ku nyandiko z’urubanza”.

Altit avuga ko abona Kabuga wenyine ari we wamuha amabwiriza, kandi gusangira amakuru n’abo mu muryango we “binyuranyije n’amabwiriza y’ibanga” ry’umwuga, nk’uko bivugwa n’inyandiko y’urukiko.

Iyi nyandiko ivuga ko Kabuga yemeje ko yifuza ko Altit asimburwa n’umunyamategeko witwa Peter Robinson.

Urukiko ruvuga ko Me Altit washyizweho na UNIRMCT ngo yunganire uregwa adashobora no gukorera umuryango w’uregwa.

Urukiko ruvuga ko rwasanze nta ngingo zikomeye zisobanura kuvana Altit n’itsinda rye mu kunganira Kabuga, kuko ibyo yanze gukora “bigendanye n’akazi ke kandi ari amahame y’umwuga we”.

Ruvuga kandi ko abagize umuryango wa Kabuga “nta mwanya bafite muri uru rubanza” ko umwunganizi washyizweho akishyurwa na UNIRMCT ngo yunganire uregwa “adashobora no gukorera umuryango w’uregwa”.

Mu rubanza rwa Kabuga rwatangiye mu kwa 11/2020 i La Haye, umushinjacyaha yasabye urukiko igihe cyo kwitegura urubanza mu mizi.

Yasabye igihe cyo; ‘kongera kuvugana no gutegura abatangabuhamya, gutegura uko bazatanga ubuhamya bari mu Rwanda, guhindura dosiye mu Kinyarwanda’… Urubanza rwahise rusubikwa.

Urukiko, ubu rwategetse ubwanditsi bwarwo “kwemeza Bwana Altit nk’uwunganira Kabuga” washyizweho na UNIRMCT kandi ko “ubusabe bwo kumusimbuza bwanzwe”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga