• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

USA: Umupolisi yaguye mu gitero cyagabwe ku ngoro y’inteko ishinga amategeko-Capitol

Umwanditsi
April 3, 2021

Mu murwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, I Washington, DC, abapolisi babiri bashinzwe umutekano ku ngoro inteko ishinga amategeko ikoreramo bakomeretse kuri uyu wa gatanu tariki 02 Mata 2021. Ibyo byabaye ubwo umuntu yatwaye imodoka ayikubita ku bidandi bya sima bigize bariyeri yo gukumira imodoka ziza kuri iyo nyubako. Umwe muri abo bapolisi yaje kwitaba Imana aguye mu bitaro.

Amakuru atangwa na Police irinda iyo ngoro ya Capitol avuga ko ukekwa yavuye muri iyo modoka afite intwaro, ariko arafatwa. Abashinzwe umutekano babwiye ibiro ntaramakauuru Associated Press by’Abanyamerika ko uwo ukekwa yari yakomeretse cyane, ku buryo na we yaje gupfa ari mu bitaro. Ibiro bya FBI I Washington byitabajwe biza gutera inkunga ku ngoro ya Capitol.

Iyi nyubako imaze iminsi ikikijwe n’inzitiro zifasha mu kwita ku mutekano wayo kuva ibitero by’abashyigikiye uwahoze ari Perezida Donald Trump bikozwe tariki ya 6 y’ukwezi kwa mbere 2021. Icyo gihe bageragezaga kubuza abadepite n‘abasenateri kubarura no kwemeza amajwi yatanzwe na koleji y’itora yemeje Joe Biden nka perezida w’Amerika.

Uruzintiro ry’inyuma nkuko VOA ibitangaza, rwakuweho muri iki cyumweru dusoza, n’ubwo hari urundi ruzitiro rw’imbere rukiriho rutuma umuntu atakwinjira aho iyo ngoro yubatse uko yishakiye. Ubu hari abasirikari ba za reta batageze ku bihumbi 2,200 bafasha abapolisi kwita ku mutekano w’iyo ngoro kuva yagabwaho ibitero. Muri iki gihe abenshi mu badepite n’abasenateri bari mu kiruhuko muri za reta zabo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga