• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

DR Congo: Hashyizweho Guverinoma nshya Perezida Tshisekedi afiteho ububasha busesuye

Umwanditsi
April 13, 2021

Minisitiri w’intebe wa DR Congo yaraye atangaje abagize guverinoma nshya, intambwe yashimangiye kwigarurira guverinoma kwa Perezida Félix Tshisekedi.

Iyi guverinoma nshya y’urugaga rwa ‘Union Sacrée’, igizwe n’abantu 57 barimo abagore 14. Abantu 10 bo muri guverinoma yari isanzweho ni bo bongeye gusubizwa mu myanya.

‘Union Sacrée’ ni urugaga rwatangajwe na Perezida Tshisekedi ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa cumi na kabiri mu 2020, nyuma yo gusoza byeruye ubufatanye n’uwo yasimbuye ku butegetsi Joseph Kabila.

Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde, wagiyeho mu kwezi kwa kabiri, yashyize inzobere mu bukungu Nicolas Kazadi ku mwanya wa Minisitiri w’imari, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Naho Antoinette N’Samba Kalambayi, wari umaze igihe ari impirimbanyi yo mu miryango itegamiye kuri leta, yagizwe Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ni mu gihe Daniel Aselo Okito, Jenerali uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko abo ku ruhande rutavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila bashyizwe mu myanya ikomeye. Abo barimo nka Madamu Ève Bazaiba, Minisitiri w’intebe wungirije wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Mouvement de Libération du Congo (MLC), akaba ari na Minisitiri w’ibidukikije n’iterambere rirambye.

Nkuko AFP ibivuga, Minisitiri mushya w’ububanyi n’amahanga Christophe Lutundula ni inshuti ikomeye ya Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri wa Katanga akaza no kugerageza guhatana mu matora yo mu 2018, ariko akabyangirwa.

Uwahoze ari Perezida Joseph Kabila aracyafite ububasha mu gihugu na nyuma yuko avuye ku butegetsi, kubera ko urugaga rwe rwari rwatsindiye myinshi mu myanya y’abadepite, mu matora yabonywe ahanini nk’ayabayemo uburiganya.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri nkuko BBC ibitangaza, Perezida Tshisekedi ni bwo yadukiriye byeruye ibyo gusenya urugaga yari ahuriyemo na Bwana Kabila rwa ‘Front Commun pour le Congo’ (FCC). Byatumye uwari minisitiri w’intebe yegura, bitewe n’uko Perezida Tshisekedi yashoboye kwemeza bamwe mu badepite baza ku ruhande rwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga