• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
19/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
19/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
19/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
19/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
19/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
19/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
19/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira

DR Congo: Abiciwe mu mirwano yakomotse ku mvururu z’amoko i Goma bashyinguwe

Umwanditsi
April 15, 2021

Abaturage batandatu n’umusirikare umwe wa Leta biciwe mu mirwano y’insoresore zo mu moko abiri mu nkengero z’umujyi wa Goma bashyinguwe kuri uyu wa gatatu, nk’uko umutegetsi abivuga.

I Goma ubu hari ituze n’abasirikare benshi bacunze umutekano, nyuma y’imyigaragambyo yo kuwa mbere yavuyemo imirwano hagati y’abo mu bwoko bw’Abakumu n’Abanande ikicirwamo abantu mu gace kitwa Buhene mu nkenegero za Goma.

Jean Bosco Sebishyimbo minisitiri ushinzwe umutekano mu ntara ya Kivu ya ruguru yabwiye BBC Gahuzamiryango ko abo bapfuye barindwi barimo n’umusirikare wa leta, bashyinguwe kuwa gatatu.

Ati: “Inkomere nizo zabaye nyinshi zigeze muri 39 n’amazu yaje gutwikwa n’indi mitungo igasahurwa. Hari abantu bamaze gutabwa muri yombi kandi ubutasi burakomeje ngo n’abandi bose ufite uruhare muri ziriya mvururu zabereye hariya ashyirwe imbere y’ubucamanza…”.

Sebishyimbo avuga ko agace ka Buhene gatuwe “n’amoko y’Abakumu nakwita abasangwabutaka n’andi moko ajyayo gushaka ubuturo, imirima. Abo barimo Abahutu, Abatutsi, Abanande n’Abahunde”.

Avuga ko intandaro y’imirwano hagati y’amoko yabaye “kuvuga ngo kuki twe [Abanande] turimo twigaragambya abandi ntibaze kuduherekeza. Intandaro yavuye aho ngaho”.

Akomeza avuga ko igisirikare na leta bafashe ingamba zikomeye kugira ngo ibyabaye ntibyongere.

Imyigaragambyo yari imaze iminsi muri Goma, kimwe no mu mijyi ya Butembo na Beni nayo ya Kivu ya ruguru, abaturage basaba ko ingabo za MONUSCO ziva muri DR Congo.

BBC dukesha iyi nkuru, yagerageje kuvugana n’uruhande rwa MONUSCO abaturage bashinja kutagira icyo rukora ku nyeshyamba zibangamiye umutekano wabo, ariko ntibirashoboka.

Kuri uyu wa gatatu imyigaragambyo yari igeze ku munsi wa 10 muri Beni na Butembo, ariko abigaragambya aho hombi batatanyijwe na polisi bagitangira, nk’uko bivugwa na Radio Okapi ya MONUSCO.
I Goma ho, nyuma y’ubwicanyi n’imirwano byo kuwa kabiri leta yahise ibuza imyigaragambyo yose, inatangaza umukwabu uhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo.

Soma hano inkuru bijyanye:Goma: Abantu babiri baguye mu myigaragambyo yarimo urugomo rufatiye ku moko

Ibikorwa by’ubucuruzi mu mijyi ya Beni na Butembo bikomeje gufunga kubera ubwoba bw’ubusahuzi mu myigaragambyo, ingendo nazo zirakorwa mu kwigengesera, nk’uko radio Okapi ibivuga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5799 Posts

Politiki

4050 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga