• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

Indianapolis: Abantu 8 bishwe barashwe

Umwanditsi
April 16, 2021

Abantu umunani bishwe abandi benshi barakomereka mu kurasa kwabaye mu mujyi wa Indianapolis muri Amerika, nk’uko polisi ibivuga.

Abari ku kigo cya FeEx bumvise urusaku rw’amasasu, umwe avuga ko yabonye umugabo ari kurashisha imbunda irasa amasasu menshi. Uyu warasaga, bivugwa ko yabikoraga wenyine, ndetse ko yaba yahise yiyica nawe.

Abategetsi bavuga ko ituze n’umutekano byagarutse.

Polisi ivuga ko abantu benshi bakomeretse bajyanywe kwa muganga.

Genae Cook umuvugizi wa polisi muri uyu mujyi yagize ati: “Abapolisi bahageze, basanze hari umuntu uri kurasa. Nyuma y’ishakisha ry’ibanze aho byabereye, imbere no hanze, twabonye abantu umunani bafite ibikomere by’amasasu, abo umunani byabonetse ko bapfiriye hano byabereye.

Yongeyeho ati “Twamenyeshejwe ko hari abantu benshi bakomeretse bajyanywe ku bitaro bya hano, cyangwa se bijyanye ubwabo kwa muganga”. Cook avuga ko impamvu y’ubu bwicanyi itaramenyekana.

Itangazo rya FedEx rivuga ko iyi kompanyi yamenye uku kurasa kwabaye kandi iri gukorana n’abategetsi. Ibinyamakuru muri uyu mujyi bisubiramo ibyavuzwe n’umukozi wa FedEx Jeremiah Miller wavuze ko yabonye umugabo ari kurasa.

Yagize ati: “Nabonye umugabo afite ‘sub-machine gun’, imbunda irasa amasasu menshi, arasa hose. Nahise mbunda hasi ngira ubwoba”.

Mu cyumweru gishize, Perezida Joe Biden yatangaje intambwe ye ya mbere kuva ageze mu biro, yo kugabanya intwaro muri rubanda kubera ibikorwa nk’ibi byo kurasa abantu.

Iyo ntambwe nkuko BBC ibitangaza, irimo umuhate wo gushyiraho amategeko ku mbunda, nko kubanza kureba amateka y’uyikeneye no gufasha ibikorwa byo kurwanya urugomo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga