• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Abantu babarirwa muri Miliyoni zisaga 3 bamaze guhitanwa na Covid-19

Umwanditsi
April 17, 2021

Ikigo cy’ubushakashatsi kuri virusi ya Corona muri kaminuza ya Johns Hopkins muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, kiratangaza ko COVID-19 imaze guhitana abantu barenga miliyoni eshatu. Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Mata 2021, urubuga rw’iki kigo rwatangaje ko abamaze guhitanwa nacyo bagera kuri 3,001,068.

Iyi ndwara ikomeje guhitana abatari bake mu gihe ibihugu binyuranye byo ku isi byatangiye gutanga inkingo zo kurwanya virusi iyitera. Nyamara mu bice bitandukanye, umubare w’abayandura ukomeje gutumbagira. Mu Buhinde, igihugu gisanzwe kizwiho gukora inkingo cyane kuri uyu wa gatandatu hagaragaye abarwayi bashya 230,000 mu gihe cy’amasaha 24 gusa.

Mu gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika ikomeje gukingira abantu benshi iracyari ku isonga mu kugira umubare munini ku isi w’abanduye iyo ndwara. Ikigo cy’ubushakashatsi kuri virusi ya Corona muri kaminuza ya Johns Hopkins kiratangaza ko umubare w’abanduye COVID-19 muri Amerika ugera kuri miliyoni 31.5 muri miliyoni 140 z’abanduye iyo ndwara ku isi yose. Hakurikiraho Ubuhinde bufite miliyoni 14.5 z’abayanduye na Brazil ifite miliyoni 13.8 z’abanduye virusi ya Corona.

Umubare w’abandura nkuko VOA ibitangaza, ukomeje kwiyongera muri Canada watumye hashyirwaho ingamba zikaze zo kwirinda gukwirakwiza iyi ndwara. Mu ntara ya Ontario ubu hagiyeho itegeko ko uwanduye virusi ya Corona agomba kuguma mu rugo ibyumweru bitandatu byose. Mbere abantu basabwaga kwishyira mu kato ibyumweru bibiri gusa ariko ubu byongerewe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryo ryagaragaje impungenge ko iyi ndwara ikomeje kwiyongera ku isi. Umuyobozi wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko abandura iyi ndwara bagenda biyongera buri cyumweru kandi bikubye kabiri mu mezi abiri ashize bityo imibare yabo ikaba isatira igipimo cyo hejuru kuruta ikindi gihe cyose kuva icyorezo cyatangira. Yavuze ko iyi mibare yatangiye kwiyongera mu kwezi kwa kabiri nyuma y’ibyumweru bitandatu byari bishize.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga