• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Muhanga: Bamwe mu barokotse Jenoside ntaho kurambika umusaya, abandi inzu zirabacika

Umwanditsi
April 19, 2021

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi basaga 50 mu karere ka Muhanga ntibafite aho barambika umusaya, abandi 412 bakeneye gusanirwa inzu kubera ko zenda kubagwaho. Hari abavuga ko ibibazo byabo bizwi ariko ntawe ushaka kubumva ngo agire icyo akora, abandi bakavuga ko bagiye bahabwa icyizere ariko amaso yaheze mu kirere. Ubuyobozi, buvuga ko ikibazo bukizi, ariko ko byose bifite uko bikorwa bijyanye n’ubushobozi buhari, n’ibyihutirwa.

Umwe muri aba barokotse Jenoside bafite ibibazo by’inzu, ati ” Sinzi impamvu nanjye ntasanirwa kuko ntawutazi ikibazo cyanjye. Ubuyobozi ku va ku kagali kugera ku karere bazi iki kibazo ariko kugicyemura byaranze kandi inzu yanjye nayivuyemo ncumbikirwa n’umugiraneza, hari bamwe bubakirwa twebwe twangara”.

Undi yagize ati” Nawe urabona ko imyaka 27 ishize kandi abatwiciye abavandimwe, bamwe barakatiwe barafungwa banarangiza ibihano. Mbona n’abasigayemo bazaza ntarabona aho nikinga kandi barasize bansenyeye. Harya ubu njyewe nzabona icumbi biciye mu zihe nzira ko mbona abandi bahabwa amacumbi, nuko baba bafite ababavugira? Njyewe niringiye Imana kuko izi aho bizava nkabona aho kuba”.

Imibereho ya bamwe, bijyanye n’aho baba irabagoye cyane.

Ubuyobozi bwa Ibuka bubivugaho iki?

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu -Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko uko abayobozi bagiye basimburana bagiye babwirwa iki kibazo cy’abadafite amacumbi. Gusa na none avuga ko uko ubuyobozi bushobojwe bugenda bufasha bamwe kubona amacumbi. Gusa asaba abatarayabona gukomeza kwihangana kuko ngo nabo batekerezwa kandi bizagenda bikemuka uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Yagize ati” Mu myaka yatambutse ubwo twibukaga twagiye tugaragariza abayobozi ibibazo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bagenda bahura nabyo kandi uko ubuyobozi bwagiye busimburana bwagiye bubikemura bitewe n’ubushobozi bwabonetse, ariko kandi abatarabona amacumbi n’abafite agomba gusanwa bakwiye kwihangana kuko byose biba bisaba amafaranga. Iyo yabonetse byitabwaho, abatayafite bakomeze kwihangana bizakemuka”.

Iyo imvura iguye kuri bamwe biba ibibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortune avuga ko aba badafite amacumbi ndetse n’abafite akeneye gusanwa, bose bazagenda bitabwaho uko ubushobozi bugenda buboneka kandi ko buri mwaka hari abahabwa ubu bufasha.

Yagize ati” Aya mazu koko yagiye yubakwa, ariko dufatanyije na FARG twabonye abafite ashaje cyane kandi turimo kwegeranya ubushobozi kugira ngo tubashe kuyavugura kugirango babashe kuyabamo. Abafite ashobora kubagwaho tubakuramo bagacumbikirwa mu gihe tugitegereje ko basanirwa, kandi n’abatayafite nibo babanza kwibandwaho. Tubanza kwita ku bababaye cyane kandi bose tuzi aho bari no kubafasha biba byoroshye”.

Hari izo usanga zariyashije.

Amenshi muri aya mazu, usanga ahuriye ku gusaduka, andi ugasanga igisenge cyaraboze, izindi ugasanga zirava ndetse zaratangiye kwangirika bikabije zishobora no gutwara ubuzima bw’abazibamo. Bikunze kuvugwa ko aya mazu niyo yubatswe, akenshi usanga yubakwa nabi, imvura yagwa ikabanyagira ndetse n’ibisenge bikagenda. Bamwe bavuga ko ibi bikwiye kujya bisuzumwa mu gihe cyo kuyataha ndetse n’uwayubatse akayitaho mu gihe runaka mu nyungu z’abayubakiwe, aho bigaragaye ko byakozwe nabi nkana bikabazwa ababikoze.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga