• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Perezida Samia Suluhu wa Tanzaniya yasabye abadepite kutamugereranya n’uwo yasimbuye

Umwanditsi
April 19, 2021

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yasabye abagize inteko ishingamategeko kureka impaka zo kumugereranya n’uwo yasimbuye John Magufuli.

Yavuze ko ababajwe no kuba inteko ishingamategeko ijya impaka ku ho atandukaniye n’uwo yasimbuye – wapfuye ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa gatatu – aho kwibanda kuri gahunda ya leta.

Uyu perezida – washimagijwe nk’udafite ubwoba bwo kwerekeza igihugu mu cyerekezo gishya – yavuze ko we n’uwo yasimbuye ari “ikintu kimwe”. Yavuze ko arimo kwibanda ku gukomeza umurimo Bwana Magufuli yatangiye.

Yavuze ko biteye impungenge kubona “ikintu kirimo kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ari cyo kiba ngenderwaho mu mpaka zo nteko ishingamategeko”.

Mu ijambo yavugiye mu nama nkuru yo ku rwego rw’igihugu yateguwe n’abakuru b’amadini mu kwibuka uwari Perezida Magufuli no gusengera abategetsi bashya, Madamu Samia yagize ati:” Twagakwiye kuba tujya impaka ku gutora ingengo z’imari za leta… Mureke dukore mu buryo inteko ishingamategeko ikwiye kuba ikora…”.

Perezida Samia yavuze ko yamaze gushyiraho itsinda ryihariye ryo kujya inama ku cyorezo cya coronavirus kandi ko yasabye abaturage ba Tanzania gufata ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iyi virusi.

Izo ngamba zirimo kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki neza ndetse no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Madamu Samia yabaye Perezida wa mbere wa Tanzania w’umugore nyuma y’urupfu rwa Perezida Magufuli.

Kuva yagera ku butegetsi nkuko BBC ibitangaza, amaze gukora impinduka zigaragara, zirimo gushyiraho iryo tsinda ryihariye ryo kujya inama kuri Covid-19. Uwo yasimbuye yakerensaga ubukana bw’iyo virusi. Perezida Samia yanemereye ibitangazamakuru bimwe byari byarahagaritswe kongera gukora.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga