• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Abarwayi 82 ba Covid-19 bishwe n’inkongi y’umuriro mu bitaro I Baghdad

Umwanditsi
April 26, 2021

Abantu batari munsi ya 82 biciwe mu muriro wadutse ku bitaro bivura abarwaye coronavirus mu murwa mukuru Baghdad wa Iraq. Abandi barenga 100 bakomerekeye muri uwo muriro, wadutse ku bitaro bya Ibn Khatib mu ijoro ryo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Amakuru avuga ko impanuka yatumye ububiko (tank) bw’umwuka wa oxygen buturika, bigateza uwo muriro. Videwo zo ku mbuga nkoranyambaga zigaragaza abazimya umuriro bacicikana bawuzimya, mu gihe abantu bahungaga bava muri iyo nyubako.

Minisitiri w’intebe wa Iraq Mustafa al-Kadhimi yasabye ko hahita hakorwa iperereza ku byateye icyo yise “impanuka yateje akababaro kenshi”.

Jenerali Kadhim Bohan ukuriye ubwirinzi bwa gisivile muri Iraq, yavuze ko umuriro watangiriye mu gice kivura indembe cyo kuri ibyo bitaro, mu gace “kagenewe gukangura ibihaha”.

Hafi “abarwayi 30 bari barwariye mu gice cyita ku ndembe”, cyari kigenewe abarwayi ba Covid-19 bashegeshwe cyane kurusha abandi i Baghdad, nkuko umukozi wo ku bitaro yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP. Abarwayi bose bajyanwe ku bitaro bindi biri hafi aho.

Mu masaha yo mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, uwo muriro wari wahagaritswe, nkuko ikigo cy’ubwirinzi bwa gisivile cya Iraq cyabivuze.

Guverineri wa Baghdad Mohammed Jaber yunze mu rya Minisitiri w’intebe asaba ko hakorwa iperereza ryihutirwa ngo hamenyekane niba hari umuntu ukwiye “kugezwa imbere y’ubutabera” kubera uburangare.

Mu itangazo, akanama ka leta ya Iraq k’uburenganzira bwa muntu kavuze ko ibyabaye ari “icyaha gikorewe abarwayi baciwe intege cyane na Covid-19″.

Abakozi bo mu butabazi bwihuse bavuze ko benshi mu barwayi bapfuye ubwo bakurwaga ku mashini zibaha umwuka wo guhumeka wa oxygen kugira ngo bahungishwe, mu gihe abandi bapfuye bazize guherwa umwuka kubera imyotsi.

Halla Sarraf, ukuriye umuryango utegamiye kuri leta wa Iraq Health Access, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati:” Ubwo umuriro watangiraga umuntu yari acyeneye kuzimya imiyoboro minini iyobora umwuka, ibi urebye bivuze gukata oxygen ku bayicyeneye cyane kurusha abandi”.

Ibitaro byo muri Iraq byagejejwe ku mpera y’ubushobozi bwabyo muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus, ibi biza byiyongera ku gushegeshwa n’imyaka iki gihugu cyamaze mu ntambara, uburangare na ruswa.

Imbere mu bitaro bya Ibn Khatib, ahadutse uwo muriro wishe abantu.

Ubwandu bwa Covid bukomeje kwiyongera cyane muri Iraq kuva mu kwezi kwa kabiri. Umubare w’abanduye bose hamwe barenze miliyoni imwe muri iki cyumweru.

Minisiteri y’ubuzima ya Iraq kugeza ubu yatangaje abanduye coronavirus 1,025,288 n’abo imaze kwica 15,217 kuva iki cyorezo cyatangira.

Mu kwezi gushize, iki gihugu cyatangije gahunda yo gukingira, kandi kimaze kwakira doze hafi 650,000, nyinshi muri zo zabonetse binyuze muri gahunda yo gusaranganya inkingo hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye izwi nka Covax.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga