• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50
15/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye
15/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
15/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu

Hashyizweho Guverinoma irimo inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Tchad

Umwanditsi
May 3, 2021

Abasirikare bari ku butegetsi muri Tchad, babugezeho nyuma y’urupfu mu kwezi gushize rw’uwari Perezida w’igihe kirekire Idriss Déby Itno – batangaje abagize guverinoma y’inzibacyuho (cyangwa imfatakibanza mu Kirundi). Irimo bamwe mu bahoze mu nyeshyamba zitavugaga rumwe na Nyakwigendera Itno.

Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko abaminisitiri 40 n’ababungirije ari bo bashyizweho. Barimo na Acheick Ibn Oumar wahoze ari umukuru w’inyeshyamba, ugiye kuyobora minisiteri nshya y’ubwiyunge mu gihugu.

Saleh Kebzabo, umwe mu bakomeye bo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko yemera iyo leta yashyizweho y’inzibacyuho. Hari n’abandi benshi bamaze igihe batavuga rumwe n’uwari Perezida, na bo bahawe imyanya.

Ariko abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko akanama ka gisirikare – kayobowe na Mahamat Idriss Déby ‘Kaka’, umuhungu w’uwari perezida – kahiritse inzego zemewe za leta. Abo bavuga ko batazanyurwa kugeza ubwo hazaba kashyizeho Perezida w’umusivile.

Iryo tangazwa ry’abagize guverinoma y’inzibacyuho nkuko BBC ibitangaza, ryakozwe hashize amasaha akanama ka gisirikare gakuyeho umukwabu wo mu masaha ya nijoro wari washyizweho nyuma y’urupfu rwa Bwana Déby mu mirwano n’inyeshyamba.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, habayeho guhangayika kw’amahanga ku ituze muri Tchad, ubwo umutwe w’inyeshyamba wageragezaga gukataza ugana ku murwa mukuru N’Djamena.

Igisirikare cya Tchad kivuga ko cyahagaritse izo nyeshyamba zo mu mutwe wa ‘Front pour l’Alternance et la Concorde au Tchad’ (FACT), kikica izibarirwa mu magana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5914 Posts

Politiki

4164 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1032 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga