• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Abanyeshuri 2 b’Abanyamerika bahamijwe kwica umupolisi mu Butaliyani

Umwanditsi
May 6, 2021

Finnegan Elder na Gabriel Natale, Abanyeshuri b’Abanyamerika bahamwe no kwica umupolisi bamuteraguye ibyuma mu Butaliyani nyuma y’urubanza rumaze umwaka.

Mario Cerciello Rega, wari ufite imyaka 35, yajombaguwe icyuma arapfa ubwo yariho akora iperereza ku igurisha ry’ibiyobyabwenge ryagenze nabi hagati mu mujyi wa Rome mu 2019.

Finnegan Lee Elder na Gabriel Christian Natale-Hjorth abanyeshuri bo muri California bombi bakatiwe gufungwa burundu. Elder yameye ko yasogose icyuma Mario Rega inshuro 11 ariko avuga ko yabikoze yitabara, akeka ko uwo mupolisi ari umugizi wa nabi.

Natale-Hjorth, w’imyaka 20, yahamijwe gufasha Elder guhisha icyo cyuma. Mu itegeko ry’Ubutaliyani, abafatanyacyaha bashobora nabo kuregwa ubwicanyi. Aba basore bombi bavugaga ko Mario Rega n’umupolisi mugenzi we, batari bambaye impuzankano yabo, batigeze bivuga abo ari bo – nubwo uwo mupolisi wundi ibyo abihakana.

Mu kwezi gushize, umushinjacyaha Maria Sabina Calabretta yasabye ko aba basore bafungwa burundu, ibyo yavuze ko ari “igihano gikwiye“. Elder na Natale-Hjorth bombi bari abasore batarageza imyaka 20 ubwo ibi byabaga.

Kwica Mario Rega ni inkuru yavuzweho cyane mu Butaliyani. Igihe yicwaga, Raga nibwo yari akigaruka mu kazi avuye mu kwezi kwa buki. Abantu benshi bagiye kumusezeraho agiye gushyingurwa ku kiriziya yari amaze iminsi 43 akoreyeho ubukwe. Gusa benshi banibaza ibibazo ku buryo uru rubanza rwaburanishijwe.

Umupolisi Mario Rega yapfuye ate?

Elder na Natale-Hjort bari i Rome mu biruhuko bashaka kugura cocaine ahitwa Trastevere hafi y’umujyi wa Vatican mu kwezi kwa karindwi 2019. Abakora iperereza, bavuga ko umugabo witwa Sergio Brugiatelli yafashije aba bahungu kubona umucuruzi. Ariko aba banyeshuri bivugwa ko bagurishijwe ikinini giseye cya aspirin aho kubaha cocaine.

Aba bahungu bahise biba igikapu cya Brugiatelli, bamusaba kubasubiza amafaranga yabo akabaha na garama ya cocaine kugira ngo bakimusubize. Bigeze aho, Brugiatelli yahamagaye polisi. Abapolisi biyoberanyije, Mario Rega na mugenzi we, Andrea Varriale bahise bahagera.

Byaje kuvamo ubushyamirane, Rega bamusogota icyuma cya 18cm inshuro 11, ni icyo Elder yari yaravanye muri Amerika. Polisi ivuga ko nyuma iki cyuma bagisanze gihishe mu cyumba cya hoteli.

Avugira mu rukiko mu kwezi kwa gatatu, Elder yavuze ko yateye icyuma Rega kuko yari afite ubwoba ko yatewe “n’ibisuma/amabandi”. Yagize ati: “Ubwo nari numvise atangiye kuniga, nahise mfata icyuma cyanjye nkimutera inshuro nkeya ngerageza kumwikuraho”.

Uru rubanza rwaburanishijwe gute?

Hari ibibazo byakomeje kwibazwa n’ibitangazamakuru mu Butaliyani na Amerika kuri uru rubanza. Hari amafoto yasohotse yerekana Natale-Hjorth aboshye kandi apfutswe mu maso kuri ‘station’ ya polisi nyuma gato y’uko bafashwe.

Umupolisi mugenzi wa Rega, Bwana Varriale, nyuma yavuze ko yafashe amashusho na telephone y’ibazwa rya Natale-Hjorth ari naho iyo foto yavuye. Uyu mupolisi yavuze ko we na Rega muri iryo joro bibwiye aba bahungu. Ariko bo bakababwira ko nta kintu cyerekana ko ari abapolisi. Varriale yarezwe “gukerensa inshingano” ku kuba atari yitwaje intwaro ye icyo gihe.

Yaba we cyangwa Rega nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, nta numwe wari ufite intwaro, ibintu binyuranyije n’amabwiriza. Abunganira aba banyeshuri mu mategeko bavuga ko ibyatangajwe n’ibinyamakuru ko Elder yemeye icyaha atari byo kuko ibyanditswe ngo byasemuwe nabi bikavanwamo ibice bimwe by’ibyo Elder yavuze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga