• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kwa Bob Wine na Besigye hagoteshejwe igisirikare mu gihe Perezida Museveni agiye kurahira

Umwanditsi
May 11, 2021

Abanyapolitiki babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni aribo; Dr Kizza Besigye na Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, baravuga ko ingo zabo zigoswe n’abashinzwe umutekano, mu gihe Uganda iri kwitegura kurahira kwa Perezida Yoweri Museveni rizaba ejo.

Bobi Wine yagaragaje kuri Twitter amafoto avuga ko ari ay’abasirikare bagose urugo rwe. Ati: “…byose mu gutsikamira ijwi rya rubanda igihe umwami w’abami agiye kwiyimika bwa gatandatu”.

Ishyaka Forum for Democratic Change rya Besigye naryo ryatangaje ko abasirikare bagose urugo rw’uyu muyobozi waryo.

Kizza Besigye (ibumoso) na Bobi Wine ni abanyapolitiki bakomeye muri Uganda batavuga rumwe na perezida Museveni.

Mu ijoro ryo kuwa mbere, bivugwa ko abasirikare bateye urugo rw’umunyamakuru Ssesanga Batte wa BBS TV bakamuta muri yombi.

Batte ni umunyamakuru wa politiki wagiye akurikirana ibyo kugota ingo z’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda.

Abanyamakuru bagenzi be batangije inkubiri ku mbuga nkoranyambaga bise #FreeSsesangaBatte basaba ko arekurwa nta yandi mananiza.

Hagati aho, ikinyamakuru ChimpReports kivuga ko mu ijoro ryacyeye i Kampala abantu bataramenyekana bateye imodoka n’inyubako zimwe na zimwe bafite ibintu biturika.

Igisirikare kivuga ko cyafunze abantu bagera kuri 40 bakekwaho imigambi yo guhungabanya ibirori by’irahira rya Perezida Yoweri Museveni, nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor kibivuga.

Kuri uyu wa mbere nkuko BBC ibitangaza, ambasade ya Amerika muri Uganda yaburiye ko hashobora kuba imyigaragambyo irimo urugomo mu gihe cyo kurahira, isaba Abanyamerika bahaba “kwitegura guhindura gahunda zabo z’ingendo no kwizigamira ibiryo n’ibyangombwa nkenerwa”.

Abantu barenga 4,000, barimo abakuru b’ibihugu 11 n’abari abakandida ku mwanya wa perezida, baratumiwe muri ibi birori bizaba ejo kuwa gatatu. Amatora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki 14 z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka yabayemo urugomo rwatwaye ubuzima bw’abantu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga