• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Ibihumbi 745 by’abantu bicwa no gukora amasaha menshi ku mwaka-Ubushakashatsi

Umwanditsi
May 17, 2021

Amasaha menshi y’akazi arimo kwica abantu babarirwa mu bihumbi amagana buri mwaka, nkuko bivugwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).

Ubu bushakashatsi bwa mbere bukozwe ku rwego rw’isi kuri iyi ngingo, bugaragaza ko abantu 745.000 bapfuye mu 2016 bazize indwara yo guturika kw’imitsi yo mu bwonko ndetse n’indwara y’umutima, bitewe n’amasaha menshi y’akazi.

Raporo ya OMS yasanze abantu batuye muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba no mu karere k’uburengerazuba bw’inyanja ya Pacifique, ari bo bibasiwe cyane kurusha abandi. OMS yanavuze ko uko ibintu bimeze bishobora kuba bibi kurushaho kubera iki cyorezo cya coronavirus.

Ubushakashatsi bwa OMS bwasanze gukora amasaha 55 cyangwa arenga ku cyumweru hari aho bihuriye n’ibyago biri hejuru ho 35% byo guturika kw’imitsi yo mu bwonko n’ibyago biri hejuru ho 17% byo kwicwa n’indwara y’umutima, ugereranyije no gukora amasaha ari hagati ya 35 na 40 ku cyumweru.

Ubu bushakashatsi, bwakozwe hamwe n’umuryango w’umurimo ku isi (ILO/OIT), bwanagaragaje ko hafi bitatu bya kane by’abo bapfuye bitewe n’amasaha menshi y’akazi bari abagabo bafite imyaka iri hagati na hagati cyangwa abagabo bageze mu zabukuru.

Nubwo ubu bushakashatsi butakozwe no muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, abategetsi bo muri OMS bavuze ko ukwiyongera ko mu gihe cya vuba aha gishize kw’abakora mu buryo bw’iyakure bwo kuri ‘zoom’ ndetse n’ihungabana ry’ubukungu bishobora kongera ibyago bifitanye isano no gukora amasaha menshi.

Frank Pega, umukozi mu bya tekinike muri OMS, yagize ati: “Twabonye gihamya igaragaza ko iyo ibihugu bigiye muri gahunda ya guma mu rugo yo ku rwego rw’igihugu, umubare w’amasaha akorwa wiyongeraho hafi 10%”.

Raporo ya OMS nkuko BBC ibitangaza, yavuze ko gukora amasaha menshi bigereranywa ko ari byo bitera hafi kimwe cya gatatu cy’indwara zose zijyanye n’akazi, bituma ari ho hava indwara za mbere nyinshi zishingiye ku kazi.

OMS ivuga ko ubu abakoresha bakwiye kuzirikana ibi mu gihe bagenzura ibyago bishobora guteza indwara ku bakozi babo mu gihe cy’akazi. Ku bakozi, kugira igihe cy’amasaha ntarengwa y’akazi byakungukira abakoresha kuko byagaragaje ko byongera umusaruro, nkuko Bwana Pega yabivuze. Ati: “Rwose ni amahitamo meza kutongera amasaha menshi y’akazi mu gihe cy’amakuba mu bukungu”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga