• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
02/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
02/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
02/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Abarasta biyambaje urukiko rwa Kenya, basaba kwemererwa gukoresha “Urumogi”  

Umwanditsi
May 18, 2021

Kuri uyu wa mbere itsinda ry’abantu( bazwi nk’Abarasita) ryagiye mu rukiko muri Kenya gusaba ko bemererwa gukoresha urumogi ku mpamvu “z’ukwemera” kwabo.

Abagize Rastafari Society of Kenya, bavuga ko bari muri ba nyamucye mu by’ukwemera, ariko abagize uwo muryango babaho mu bwoba bw’amategeko abangamiye imigirire y’ukwemera kwabo.

Bavuga ko kenshi abarigize bafatwa bidakwiye, baterwa ubwoba, basakwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu ngo zabo cyangwa ahandi bari.

Abagize iri tsinda bavuga ko gukoresha urumogi byemewe mu kwemera kwabo kwa ‘Rastafarianism’ ku mpamvu z’imigenzo y’ukwemera, ubuvuzi, guteka n’impamvu z’ibirori.

Abanyamategeko Shadrack Wambui na Alexander Mwendwa bavuga ko urumogi ari “isakaramentu” rihuza abemera “n’umuremyi” wabo.

Aba ba-Rasta bavuga ko kuba amategeko ahana gukoresha urumogi bivuze ko Leta ivangura kandi ibangamiye aba ba nyamucye mu kwemera kwabo. Bashinja abategetsi kutarengera iryo tsinda ry’abafite uko kwemera kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirize.

Mu 2019 nkuko BBC ibitangaza, urukiko rukuru muri Kenya rwemeje ko ihuriro rya Rastafari ari itsinda rishingiye ku kwemera kimwe n’ayandi yose, kandi rigomba gufatwa nk’ayandi madini.

Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’ikirego aho umugabo yareze ishuri ko ryirukanye umukobwa we kuko afite ibisage (dreadlocks). Uwo mubyeyi yavuze ko umukobwa we afite ibisage kuko umuryango we uri mu kwemera kwa Rastafari.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga