• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
06/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
06/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
06/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Namibia: Impinja ebyiri z’impanga zavutse ku batinganyi zemerewe gutaha mu gihugu

Umwanditsi
May 19, 2021

Leta ya Namibia yatanze inyandiko zihutirwa z’inzira ku mpinja z’abakobwa b’impanga bavuka ku batiganyi babiri bo muri iki gihugu, aba bamaze igihe bahirimbanira ko abana babo bemererwa kwinjira muri Namibia.

Mu kwezi kwa gatatu nibwo izi mpanga zabyawe n’umugore muri Africa y’Epfo hakoreshejwe ubuhanga n’amasezerano yo gutwitira abandi (surrogacy). Gusa izi mpinja zimwe ibyangombwa by’inzira byo kwinjira muri Namibia ahasanzwe haba Phillip Lühl, umuturage wa Namibia, n’umugabo we Guillermo Delgado ukomoka muri Mexique.

Mu kwezi gushize abo babana bahuje igitsina bareze mu rukiko minisiteri y’ubutegetsi ya Namibia, ariko ikirego cyabo kirangwa. Gusa Leta ubu yahaye inyandiko z’inzira aba bana, Guillermo Delgado ni we wazifashe mu byishimo, nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Africa y’Epfo abivuga.

Umugabo we Phillip Luhl yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibi ari ukubahoza kuko ubu umuryango we ugiye kongera kuba hamwe.

Gusa avuga ko ubu ari bwo urugamba rutangiye, kuko kubona ubwenegihugu bw’aba bana babo biteze ko bizaba ikibazo kizakemurwa n’ubucamanza.

Aba bana b’impanga amazina y’aba ba se bombi ari ku cyangombwa cy’amavuko yabo. Gusa Leta ya Namibia yasabye ko batanga ibimenyetso by’umubiri byerekana ko Phillip Luhl ari umubyeyi (se) w’umubiri w’izi mpanga mbere yo kubaha ibyangombwa.

Phillip Luhl na Guillermo Delgado bavuga ko bakorewe ivangura, kuko indi miryango y’umugore n’umugabo cyangwa umugore wibana yo itajya isabwa ibyo byangombwa.

Mu cyumweru gishize iyi ‘couple’ yatanze ikindi kirego cyihutirwa ngo izo nyandiko ku bana babo zitangwe. Ariko izo nyandiko zizwi nka ‘brown passports’, ubundi zihabwa impunzi zidafite ibyangombwa zikagira agaciro k’umwaka umwe, Leta yazitanze mbere y’uko urukiko ruburanisha ikirego cyabo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5906 Posts

Politiki

4157 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1028 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga