• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kamonyi: Gukubitwa na DASSO byamuviriyemo gukurwamo ijisho

Umwanditsi
May 24, 2021

 

Twiringiyimana Aimable, ubu arwariye mu bitaro by’amaso bya Muganza, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi. Ni nyuma yo gukubitwa ndetse akamenwa ijisho na DASSO w’akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga. Mu bitaro aho arwariye, abaganga baramubaze ijisho barikuramo, aho ubu barimo kurwana no kuvura irindi naryo ryakomerekejwe.

Aho arwariye, ntabwo bimworoheye kuvuga ndetse no kugira ibyo arya cyane cyane nk’ibimusaba gukacanga biramugoye kubera ko n’imisaya yarangiritse kubera inkoni. Abayeho mu bubabare kumwe na Mama we umurwaje, aho ubu yizizira muri byose.

Nyiraguseruka Rose, Nyina wa Twiringiyimana avuga ko umuhungu we ubu yagizwe ikimuga( ufite ubumuga) na DASSO wari mukazi. Avuga ko nyuma yo kubagwa agakurwamo ijisho rimwe, ubu abaganga barimo kurwana no kuvura irindi naryo ryakomeretse. Gusa avuga ko hari icyizere ko iri ryo rizakira nibura akaba ariryo azajya akoresha areba.

Twiringiyimana Aimable aho arwariye mu bitaro by’amaso ku Muganza.

Akomeza avuga ko mu gukubitwa k’umuhungu we byaturutse ku mucuruzi mu gasantere ko ku Nkambi wamubwiye kumufasha gusohora abantu kuko amasaha yari ageze yo gufunga, hanyuma umwe mu bari aho banywa aho kumva ahubwo aramuhagurukana amufata mu mashati aca ibipesu, aribwo Aimable ngo yasohokaga ajya guhuruza, abona DASSO n’abashinzwe umutekano arabatakira ariko ngo banga kumwumva.

Mu kugaruka ava guhuruza, uyu Aimable ngo yakubitanye na wa muhungu baracakirana. Muri uko kugundagurana nibwo DASSO ngo yaje yaka inkoni umwe mu bari ku irondo aza ahuragura Aimable mpaka yikubise hasi arakomeza arakubita.

Avuga ko umuhungu we, ubwo yakubitwaga na DASSO no kugira ngo agezwe kwa muganga ngo byabaye ah’abaturage bateye hejuru bakamucikisha ngo kuko uyu DASSO atashakaga ko ajyanwa kwa muganga nyuma y’uko yari amaze kumugira.

Ati“…yafashe inkoni aza ahuragura Mabule mpaka yikubise hasi aragumya amunyukira hasi, amuhondagurira hasi abaturage bavuza induru. Yarakubise imbavu, yarakubise hose, yamumennye amaso n’amatwi, batangiye no gushaka kumujyana kwa muganga arabyanga. Abyanze abaturage bavuza induru baramwamagana, bamutwara bamucikishije, ubwo nibwo bashoboye kumukura aho bamujyana kwa muganga”.

Akomeza avuga ko bamugejeje ku Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga bakabona ko ntacyo bamukoraho bahitamo kumwohereza ku bitaro bya Remera-Rukoma, aho naho ngo basanze bibarenze bahitamo kumwohereza ku bitaro by’amaso bya Muganza mu Murenge wa Runda ari naho bamubaze bakamukuramo ijisho ryononekaye, bakaba bakirwana no kuvura irindi no kumwitaho mu burwayi n’ububabare nyuma yo kubagwa.

Avuga ko irindi Jisho barimo kuvura afite icyizere ko rizakira. Ati” Irindi bariho bararwana naryo barivura, ariko ryo babona rizakira kuko risa n’irihunyereza gahoro, ariko ryo rizakira”.

Soma hano inkuru bifitanye isano:Kamonyi-Nyamiyaga: DASSO bivugwa ko yakubise umuturage akamumena ijisho yashyikirijwe RIB

Uyu mubyeyi kugeza ubu afite agahinda kenshi ko kuba umwana we yarakubiswe n’umukozi uri mukazi ndetse akaba amugize ikimuga, ariko ubu ngo ubuyobozi bwose bukaba nta kintu nakimwe bumufasha ku bijyanye no kwita no kuvuza umuhungu we.

Ijisho rimwe bamaze kurikuramo, barimo kwita ku rindi n’ubundi bubabare nyuma yo kubagwa.

Mu nkuru itaha turimo gutegura, tuzagaruka ku ngorane uyu mubyeyi akomeje guhura nazo mu kwita ku muhungu we, uburyo hari umuyobozi wagiye gusaba umubyeyi wa Aimable ( Papa we) ngo ibyo babyihorere be kubikomeza, uko ubuyobozi avuga ko bwamutereranye ndetse n’ibyo asaba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Fulgencie says:
    May 24, 2021 at 2:37 pm

    Uyu mu DASSO bazamuhane by’intangarugero. Ibi ni iyicarubozorwose

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga