• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
21/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
21/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
21/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika bateranye imigeri n’amakofe

Umwanditsi
June 1, 2021

Ubushyamirane bwo kujya mu mitsi bwavutse mu nteko ishingamategeko ya Pan-Africa iteraniye muri Africa y’Epfo mu mujyi wa Johannesburg.

Iyi nteko ku wa mbere yagombaga gutora umukuru wayo ku rwego rw’umugabane wa Africa. Aya matora yari kuba mu cyumweru gishize arasubikwa kuko umwe mu bitabiriye imirimo y’iyi nteko bamusanzemo Covid-19.

Inama yo kuri uyu wa mbere nayo yabangamiwe n’ubushyamirane hagati y’ukuriye abatavugarumwe n’ubutegetsi muri Africa y’Epfo Julius Malema hamwe n’umwe mu baje bahagarariye Mali.

Muri aka kaduruvayo kamaze igihe kirenga iminota 30, humvikanye abavugaga ko Mali itagomba gutora kuko yahagaritswe muri CEDEAO/ECOWAS, abandi bakavuga ko Mali itahagaritswe mu bumwe bwa Africa.

Muri video yahererekanyijwe cyane, Bwana Malema yumvikana abwira umudepite wo muri Mali ko “yamwica”. Nyuma yisobanura kuri iyi mvugo avuga ko yari yasagariwe.

Ntabwo bizwi neza aho imirwano yavuye muri iyi nama, ariko ikinyamakuru EWN news kivuga ko bamwe mu badepite bateranye amakofe, ndetse umwe yumvikana asakuza ati: “Nyabuneka nimuhamagare polisi, birihutirwa”.

Mu yindi video, umudepite umwe agaragara atera umugeri mugenzi we, naho undi w’umugore asubiza ikofe uyu uteye umugeri, mu gihe abandi bariho bagerageza guhagarika imirwano.

Mu mashusho yatangajwe kandi umugore umwe yumvikanye avuga mu Gifaransa ati: “Turi gusagarirwa na Africa y’Epfo”.

Mbere y’iyi nama nkuko BBC ibitangaza, Malema yari yabwiye igitangazamakuru cya leta ya Africa y’Epfo, SABC, ko hari ukutumvikana hagati y’abadepite bava mu bihugu bivuga Igifaransa ku wo bashyigikira kuri uriya mwanya.

Inteko ya Pan-Africa, ni nayo nteko ishingamategeko ya Africa, ni yo nteko ishingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa (AU/UA), ihuriramo bamwe mu basanzwe ari abadepite mu bihugu byabo. Iyi nteko yahimbwe “igikorwa cya politiki cy’urugendo rugana kuri Leta Zunze Ubumwe za Africa”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga