• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
05/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
05/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
05/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Uganda: General Katumba Wamala yarusimbutse rutwara umukobwa we n’umushoferi

Umwanditsi
June 1, 2021

Uyu musirikare wo ku ipeti rya Jenerali mu ngabo za Uganda, Edward Katumba Wamala, muri iki gitondo cyo kuwa 01 Kamena 2021, amakuru atari meza acicikana ku mbuga nkoranyambaga, aravuga ko abagizi ba nabi bamuteze igico ava iwe bakamurasa amasasu menshi, aho umwana we w’umukobwa ndetse n’umushoferi bahise bahasiga ubuzima.

Jenerali Katumba, yarashweho n’agatsiko k’abantu bari bitwaje imbunda aho ngo bari batwawe kuri moto ebyiri bakamutega igico ava iwe. Mu modoka ye yapfumuwe n’amasasu barashweho, yari kumwe n’umwana we w’umukobwa, umushoferi ndetse n’umusirikare umurinda.

Amashusho ya Video yafashwe akaba arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu Jenerali Katumba ariho amaraso ariko hari umusirikare washyize imbunda mu mugongo amutwaye kuri Moto. Gen Katumba yashyizwe hagati y’utwaye Moto n’uyu musirikare amutwaye kwa muganga.

Jenerali Katumba, ubu ni Minisitiri w’Umurimo n’ubwikorezi wa Uganda. Yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, yabaye kandi Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, aho mbere yaho yabaye Komiseri mukuru w’Igipolisi cya Uganda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga