• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Icyifuzo cya Kabuga Felicien cyo kuburana ari hanze cyanzwe n’urukiko

Umwanditsi
June 2, 2021

Umunyarwanda Kabuga Felicien, ufungiye I La Haye mu gihugu cy’u Buholandi, aho akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yangiwe n’urukiko rwa ONU/UN ku burana adafunze kubera impamvu z’uburwayi zari zatangajwe n’uruhande rw’abamwunganira.

Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kamena 2021 urukiko ruburanisha Kabuga Felicien rwasubukuraga imirimo y’iburanisha nyuma y’amezi atandatu yari ashize, rwateye utwatsi icyifuzo cyari cyatanzwe n’abamwunganira cy’uko yakwemererwa kuburana adafunze ku mpamvu z’ubuzima bwe butifashe neza.

Umunyarwanda Kabuga Felicien, afungiye i La Haye mu Buholandi guhera mu kwezi kwa cumi nyuma yo gufatirwa mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu kwa 2020, aho akurikiranyweho ibyaha bya jenoside.

Mu iburanisha ryasubukuwe kuri uyu wa kabiri mu masaha y’umugoroba nyuma y’amezi atandatu risubitswe, aho byari byasabwe n’impande zombi ngo zitegure urubanza, umucamanza yavuze ko uyu munsi urukiko rwangiye Kabuga, w’imyaka 86, ubusabe bwo kurekurwa by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi, avuga ko ubuzima bwe bukurikiranirwa hafi.

Muri iri buranisha, Kabuga ntabwo yagaragajwe mu mashusho, ahubwo yumvikanaga asubiza ikibazo niba ari kumva ibyo umucamanza avuga mu rurimi rwe. Kabuga yumvikanye mu ijwi ry’umuntu ushaje kandi unaniwe.

Umunyamategeko wa Kabuga, Me Emmanuel Altit umwunganira yavuze ko bakeneye igihe cy’inyongera cyo gutegura urubanza mu mizi. Yasobanuye ko impamvu shingiro ari uko hari ibyo basabye batarabona ndetse ngo hakaba hari n’ingorane mu iperereza ryabo.

Me Altit, avuga ko uruhande rwunganira uregwa rufite imbogamizi mu gucungira umutekano abashobora gushinjura uregwa bari mu Rwanda, kandi ko no gukorera muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 ari imbogamizi.

Yagize kandi ati: “Uruhande rwacu ruri mu bihe bigoye gukoreramo, mu gihe ubushinjacyaha bwagize imyaka myinshi yo gutegura urubanza twebwe ubu dufite ingorane zirimo n’ikipe ntoya”.

Ku bijyanye n’itariki ya 22 Ukwakira 2021, yatangajwe n’urukiko ko aribwo urubanza ruzatangira mu mizi nkuko BBC ibitangaza, Me Altit yavuze ko iyi tariki ishobora kuba ari hafi agereranije n’akazi bafite batarakora ngo babe biteguye kuburana.

Nyuma y’iri buranisha ndetse n’impamvu zatanzwe n’uruhande rwa Kabuga, urukiko ruzatangaza itariki ntakuka iburanisha mu mizi rizatangirira. Gusa umucamanza Iain Bonomy uyoboye iburanisha, yavuze ko uruhande rwunganira uregwa rukwiye gukora ibishoboka rukaba rwiteguye mu gihe gisigaye cy’uyu mwaka wa 2021.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga