• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
21/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
21/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
21/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Imbeba yanditse izina, ikaba intwari mu gutegura ibisasu yerekeje mu kiruhuko cy’izabukuru

Umwanditsi
June 4, 2021

Iyi mbeba yitwa Magawa, yamamaye ubwo yahabwaga umudari wa zahabu w’ubutwari. Igiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu kazi kayo ko gutegura ibisasu (mines) byatezwe mu butaka. Mbere yo kugenda, izabanza kwakira no kumenyereza ngenzi zayo zije gukora akazi.

Mu kazi imazemo imyaka itanu, iyi figi y’imbeba yatahuye ibisasu 71 n’ibindi bintu biturika birenga 12 mu gihe byose byari bitaraturika mu butaka bwo muri Cambodia.

Ariko Malen, umugore uyikoresha avuga ko iyi mbeba y’imyaka irindwi ifite inkomoko mu zo muri Africa, ubu “iri gukora buhoro” kuko imaze gusaza, kandi ashaka “kuyubahiriza“.

Bikekwa ko mu butaka bw’iki gihugu cyo muri Aziya y’epfo ishyira iburasirazuba hatabye ‘mine’ zigera kuri miliyoni esheshatu.

Iyi mbeba Magawa yatojwe na kompanyi yo mu Bubiligi ikorera muri Tanzania yitwa Apopo, yoroye imbeba – zizwi nka HeroRATs – ngo zijye zihunahuna zitahure ibisasu kuva mu myaka ya 1990. Izi ‘nkuba zesa ku muheno’ (imbeba) zihabwa impamyabushobozi nyuma y’amahugurwa y’umwaka.

Mu cyumweru gishize, Apopo yavuze ko itsinda rishya ry’amafigi yagenzuwe n’ikigo Cambodian Mine Action Centre (CMAC), agatsinda isuzuma ngo atangire akazi.

Malen, ukoresha Magawa avuga ko ashaka “kubahiriza ibyifuzo byayo”.

Apopo ivuga ko Magawa izaguma muri aka kazi ibindi byumweru bicye kugira ngo “yerekere” ‘abakozi’ bashya inabafashe kumenyera akazi.

Malen uyikoresha ati: “Akazi ka Magawa ni ntagereranywa, kandi byanteye ishema gukorana nayo. Ni ntoya ariko yafashije gukiza ubuzima bw’abantu benshi ikura ubuzima bw’abantu mu kaga k’ibisasu vuba vuba kandi ikoresheje imari nkeya bishoboka”.

Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize nkuko BBC ibitangaza, Magawa yahawe umudari wa zahabu wa PDSA – kubera “umurimo wo gukiza abantu“. Niyo yabaye imbeba ya mbere ihawe uyu mudari mu myaka 77.

Magawa ni ‘rwa gituza’ kuko ipima 1.2Kg na 70cm z’uburebure. Gusa nubwo ari nini cyane ugereranyije n’izindi nyurizi tumenyereye, gusa ubuto n’uburemere bwayo bituma idashobora gukoma imbarutso y’igisasu iyo igiciye hejuru.

Imbeba zitozwa kumva no gutahura ahantu hari ibinyabutabire biba mu biturika, bivuze ko zishobora gutandukanya neza ibyuma byatawe n’ibisasu vuba vuba. Iyo zitahuye ibiturika, zihanagura hejuru kugira ngo ziburire abantu bakorana ko zavumbuye.

Magawa ngo iri gukora “gahoro”kubera intege nke z’imyaka, aha yari yambaye umudari wa zahabu yagenewe.

Magawa ishobora gushakisha ibisasu ahantu hangana n’ikibuga cya Tennis mu minota 20 – ibintu Apoppo ivuga ko byafata hagati y’umunsi umwe n’iminsi ine ku muntu ukoresha icyuma gishakisha ibisasu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga