• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kamonyi: Abatanga Serivise z’Ubutabera ku baturage, basabwe kudakora nk’”Abamamyi”

Umwanditsi
June 11, 2021

Ni abakozi (Agents) 34 basanzwe batanga serivise z’irembo mu karere ka Kamonyi. Bahawe amahugurwa y’iminsi ibiri yasojwe kuri uyu wa Gatatu, aho yateguwe kandi agatangwa na Minisiteri y’Ubutabera ibinyujije mu nzu yayo itanga ubufasha mu by’amategeko-MAJ. Basabwe kutanyuranya n’amategeko n’amabwiriza, kudakora nk’abamamyi, bakirinda kuba abanyamategeko ngo kuko batanga serivise z’ubutabera. Banasabwe kutishyiriraho ibiciro muri serivise baha abaturage kuko Minisiteri yabiteganije.

Muri aya mahugurwa, hibanzwe cyane ku gufasha umuturage gutanga ikirego mu rukiko, gusaba kashe mpuruza, gusaba umuhesha w’inkiko n’ibindi, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga/IECMS. Basabwe kwitandukanya n’ibyo batemererwa n’itegeko, abakoraga nk’abamamyi basabwa kwisubiraho.

Bamwe mu bahuguwe.

Hakizimana Manace, akorera mu Murenge wa Rugalika akaba umwe mu bahawe amahugurwa. Avuga ko mbere yakoraga ibyo adasobanukiwe neza. Ati“ Nari nsanzwe mbikora ariko ntabisobanukiwe neza. Nabazaga bagenzi banjye inzira nyura mu guha serivise umuturage bityo ugasanga binatinda, ariko kwakira ubu bumenyi birampa gusobanukirwa ibyo nkora, kubikora neza kandi mbikunze”.

Akomeza avuga ko ku kijyanye n’ibiciro ntaho bari bafite byanditse, ko habagaho guciririkanya no kureba uko umuntu usaba serivise ahagaze. Ati“ Niko kuri, wabanzaga kwitegereza umuntu uje ku kwaka serivise niba afite amafaranga mu buryo bufatika bitewe nuko urimo kumubona, ariko ubu ntabwo bizongera kuko amahugurwa aduhaye umurongo ndetse n’ibiciro bya buri Serivise birahari byagenwe na Minisiteri”.

Nshimiyimana Rebeca, akorera mu Murenge wa Musambira. Ashimangira ko aya mahugurwa yari akenewe kuko ngo hari byinshi bakoraga nabi kubera nta bumenyi. Ati “ Hari ibyo tutari dufiteho ubumenyi buhagije, ugasanga umuntu araje tubuze uburyo tumufasha ariko nyuma y’amahugurwa turaba dufite ubumenyi mu gufasha umuturage”.

Ku bujyanye n’ibiciro avuga ati“ Ubundi twe ntabyo twari dufite, kwari ukumvikana niko navuga. Impamvu kandi twabacaga amafaranga menshi hari ibyo bamwe tutari tuzi byasabaga ko nawe ujya kureba cyangwa se uhamagara mugenzi wawe ubizi akagufasha. Rero nyuma y’aya mahugurwa hari impinduka haba muri serivise twatangaga, haba kandi no mu bumenyi kubyo tutari tuzi bizadufasha mu kazi”.

Mugiraneza Abel, Umuhuzabikorwa w’inzu itanga ubufasha mu by’amategeko-MAJ mu karere ka kamonyi avuga ko aba bakozi (Agents) bafasha abaturage wasangaga bikorera uko bashaka, nk’abamamyi, nta mahugurwa bityo ngo ugasanga baranyuranya n’ibiteganywa n’amategeko.

Avuga ku buryo bakoraga, yagize ati“ Byari bibangamye kuko babikoraga nk’abamamyi, nk’aho ari ugushaka umugati gusa, bagakora ibintu batahuguriwe, rimwe na rimwe bakanyuranya n’ibyo amategeko ateganya, ariko ubu kubera ko bari guhugurwa n’abanyamategeko, hari n’amabwiriza abigenga ndizera ko amakosa bakoraga turaza kuyaganiraho bakazayakosora, ubirenzeho akazabihanirwa n’amategko”.

Mugiraneza Abel / MAJ Kamonyi

Mugiraneza, akomeza avuga ko aba bakozi usanga ahanini ari nabo batanga serivise z’irembo, ko rero nta numwe ukwiye gukora uko yishakiye by’umwihariko nk’umuco bamwe muri bo bari bafite mu kwishyiriraho ibiciro bitewe n’uko babona umuntu bagiye guha serivise ahagaze.

Ati“ Mu gihugu hose ibiciro ni bimwe, ntabwo ari ukuvuga ngo umuntu wenda bikurikije uko yaje yambaye, uko umubona cyangwa se wenda igihagararo!, ntabwo ari ibyo. Abaturage bose barareshya imbere y’amategeko, igiciro kigomba kuba kimwe nkuko amabwiriza ya Minisitiri abiteganya, ubirenzeho hari ibihano biteganywa”.

Mugiraneza, avuga ko abemerewe guha abaturage izi serivise z’ubutabera ari abamaze kubihugurirwa, ko kandi uzabikora mu buryo bunyuranije n’amategeko, cyangwa se akabikora atazwi azabikurikiranwaho. Avuga kandi ko aya mahugurwa ari mu rwego rwo guca akavuyo k’abakoraga uko bishakiye, akaba n’inzira yo kumenya no gukurikirana abatanga izi serivise ku baturage hagamijwe kunoza imikorere yabo.

Abahuguwe, bibukijwe ko akazi bakora kabatunze kandi ko kajyanye n’ubutabera ku baturage, bityo ko bakishe bishobora kubagiraho ingaruka ubwabo. Basabwe gukora kinyamwuga, bagakorana umutima wabo wose, bakanoza Serivise kandi bakirinda gukora ibyo batemererwa n’amategeko, birinda kwitwara nk’abanyamategeko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga