• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kamonyi- Nyarubaka: Barimo kwiyubakira ibibuga by’imikino irimo n’iyo batari bamenyereye

Umwanditsi
June 18, 2021

Abaturage bo mu murenge wa Nyarubaka, Akagali ka Nyagishubi baravuga ko bafatanije n’ubuyobozi bwabo barimo gukora ikibuga cy’ahazwi nko mu Rugando, kimaze hafi imyaka 8 kidakoreshwa kubera ibiza byacyangije, bikagisiba. Bari kandi gukora ibindi bibuga bizakinirwaho imikino benshi bamenyereye ko ikinirwa ku nkombe z’ibiyaga ahaba umucanga, ibyo bavuga ko ari agashya bazanye.

Ni ibikorwa birimo gutunganywa binyuze muri VUP (Vision Umurenge Program), aho ubuyobozi bwatekereje iki gikorwa mu rwego rwo gukangurira abaturage kurinda ubuzima bwabo indwara zitandukanye zitandura, ariko kandi hanagamijwe kuzamura impano z’urubyiruko binyuze mu mikino.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Mudahemuka Jean Damascene, ati” Tujya gutekereza iki gikorwa twashakaga gufasha abaturage bacu mu kurinda ubuzima bwabo indwara zitandura ndetse no kuzamura impano z’urubyiruko ruhaturiye ndetse n’abazava ahandi bakazatugana baje gukora siporo”.

Yongeyeho ko ibibuga bishobora kuzaba bituranye n’iki cy’umupira w’amaguru harimo ikibuga kizakinirwaho umukino w’intoki-volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball), ariko kandi ngo baranatekereza ku mupira w’amaguru ukinirwa ku mucanga (Beach Soccer). Avuga kandi ko ubusanzwe iyi mikino akenshi usanga ikinirwa ahantu hari ibiyaga ndetse n’inyanja ariko ngo aka niko gashya bazanye I Nyarubaka,

Yagize ati” Nibyo dufite igitekerezo cyagutse ku buryo aha haba igicumbi cy’imikino kuko nubwo ikibuga kizakinirwaho umupira w’amaguru cyamaze kuzura, dutegereje ko ubwatsi buhura ariko hiyongeraho inzira y’abakora amasiganwa (Athletisme) ibindi bibuga birimo ibyamaboko bikomatanije harimo volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) ndetse n’umupira w’amaguru ukinirwa ku mucanga kuko umucanga ntabwo tuwukura kure ni aha hafi mu mugezi wegereye aha”.

Akomeza ati” Murabizi ko ubusanzwe iyi mikino isanzwe iba hafi y’ahari ibiyaga cyangwa inyanja, ariko natwe twasanze ibiba hariya bakoresha nk’umucanga tuwufite bityo biduha intege zo kubikora, bityo aka ni agashya twegereje abaturage bacu kugirango n’ishoramari ryaguke muri iki gice cyegeranye n’akarere duhana imbibe ka Muhanga, uzabona yaza kuhakinira azajya amanuka si kure”.

Ntirandekura Marcel umuturage uturiye hafi aha, avuga ko hashize igihe hadakinirwa ariko ko higeze gukinirwa ikibuga kitararengerwa n’isuri cyera hakibaho ibyahoze ari komini. Yishimira ko ibi bibuga bigiye kuzura ariko kandi agasaba ko hagezwa ibikorwa remezo birimo amazi, amashanyarazi ndetse n’umuhanda.

Yagize ati” Turashimira Leta yacu idutekerereza ikaduha ibyiza bitubereye. Hashize igihe hano hadakoreshwa kubera ko hari harasibamye kubera ibiza byigeze kubaho, ariko urabona ko hameze neza cyane hatunganyijwe. Cyera higeze kujya hakinira amakomini yaragize Perefegitura ya Gitarama, ukabona hashyushye cyane. Ubwo bahashyize ibi bibuga nibagerageze banahazane amazi n’amashanyarazi ndetse bakore n’umuhanda kuko warapfuye cyane”.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee avuga ko bashimira abatanze ibitekerezo kugirango ibi bigerweho, nk’ubuyobozi akavuga ko bashimira ubuyobozi bw’uyu murenge kuko bwatekereje ku baturage n’abandi bahaturiye bose bazahakinira. Ashimangira ko nk’ubuyobozi bw’Akarere bazareba icyakorwa cyose mu bushobozi bahabwa kugira ngo bazagure ibikorwa, ariko kandi hanashyirwe ibyo bikorwa remezo.

Yagize ati” Turashimira abantu bose batekereje ko abaturage bakwiye kongera guhabwa ikibuga cyo gukiniraho. Uyu murenge uzaba isibaniro ry’abafite impano zo gukina ariko natwe nk’ubuyobozi tuzakomeza kubunganira kugirango iki gikorwa kizasozwe ibyifuzwa byose bihari haba amazi, amashanyarazi ndetse n’uyu muhanda, n’iteme tuzareba niba bizakorwa mu bice ariko bihaboneke abantu bakine kandi intego zabo zigerweho”.

Bitegenyijwe ko iki kibuga kizaba gifite ahantu hakwicarwa n’abantu bareba umupira ariko bakavuga ko habonetse abaterankunga bitababuza kongeraho ibikorwaremezo kugirango hajye hakoreshwa n’abafite impano mu mikino itegenyijwe irimo Basketball, Beach Volleyball, Beach Soccer, umupira w’amaguru ndetse hakaba hategenyijwe n’inzira zikoreshwa basiganwa ku maguru(Athletisme).

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga