• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/09/25
Kamonyi-Rukoma: Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yishe mugenzi we wUmuhungu amuteye icyuma
02/09/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Ukekwaho ubugizi bwa nabi yarashwe arapfa
02/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
02/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel

Umuvinyo/Divayi igiye guhanganisha Australia n’Ubushinwa mu nkiko

Umwanditsi
June 19, 2021

Australia izatanga ikirego mu muryango w’ubucuruzi ku isi (WTO/OMC), nyuma yuko Ubushinwa bushyizeho umusoro w’inyongera ya 218% kuri divayi (umuvinyo) yayo mu mwaka ushize. Ubushinwa buvuga ko umusoro wongerewe kubera imikorere mibi mu bucuruzi, ibyo Australia ihakana.

Australia ivuga ko igishaka kuganira n’Ubushinwa ngo bacyemure iki kibazo. Ubushinwa ni ryo soko rya mbere rinini kuri divayi Australia yohereza mu mahanga. Inganda zitunganya divayi zivuga ko zashegeshwe bikomeye n’iryo zamuka ry’umusoro.

Mu itangazo yasohoye, Leta ya Australia yavuze ko yafashe icyo cyemezo cyo kuregera umuryango WTO nyuma yo kuganira birambuye n’inganda zitunganya divayi.

Dan Tehan, Minisitiri wa Australia w’ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari yagize ati: “Leta izakomeza guharanira n’imbaraga inyungu z’abakora divayi bo muri Australia ikoresheje uburyo buriho muri WTO bwo gukemura ibyo tutumvikanaho”.

Ubushinwa bushinja Australia kubugira ingarani yo kujugunyamo ibicuruzwa bibi, ibyo binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga y’ubucuruzi. Ubwo buryo buzwi nka ‘dumping’ buba iyo igihugu cyohereje igicuruzwa mu mahanga ku giciro kiri hasi y’icyo icyo gihugu gisanzwe kigurishaho icyo gicuruzwa imbere mu gihugu.

Ikiba kigamijwe nkuko BBC ibitangaza, ni ukongera ingano y’ibyo gishyira ku isoko muri icyo gihugu cy’amahanga no gukuraho ihatana mu bucuruzi.

Australia n’Ubushinwa bakorana ubucuruzi bwinshi, ariko umubano wa dipolomasi w’ibi bihugu warushijeho kuba mubi kuva Australia yasaba ko habaho iperereza mpuzamahanga ku nkomoko y’icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w’intebe wa Australia Scott Morrison yakomeje gusubiramo ko Leta ye itazagamburuzwa no kotswa igitutu mu rwego rw’ubukungu.

Mu mpera y’umwaka ushize, Ubushinwa bwashyizeho imisoro kuri divayi iva muri Australia, bunavuga ko iyo misoro ishobora kugumaho mu gihe cy’imyaka itanu.

Icyo cyemezo cyakurikiye amezi yari ashize hari ibindi bihano Ubushinwa bwafatiye ibicuruzwa biva muri Australia, birimo nk’inyama z’inka n’ibicanwa bya nyiramugengeri (coal/charbon).

Inganda zitunganya divayi zo muri Australia zohereje mu Bushinwa divayi ifite agaciro ka miliyoni 12 z’amadolari ya Australia (agera kuri miliyari 8 mu mafaranga y’u Rwanda) mu mezi ane yo kuva mu kwa cumi na kabiri mu 2020 kugeza mu kwa gatatu mu 2021, nkuko imibare y’urwo rwego ibigaragaza.

Mu gihe nk’icyo cyo mu mwaka wabanje, zari zohereje mu Bushinwa divayi ifite agaciro ka miliyoni 325 z’amadolari ya Australia (agera kuri miliyari 240 mu mafaranga y’u Rwanda).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5855 Posts

Politiki

4106 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga