• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Australia: Imbeba zatumye Gereza ifungwa

Umwanditsi
June 22, 2021

Imbeba zateye Gereza mu ntara ya New South Wales ho muri Australia, zatumye abanyururu amagana n’amagana bahungishwa kugira ngo habanze hakuburwe neza, hatunganywe babone kongera kuhagaruka.

Imfungwa 400 n’abakozi 200 muri Gereza ya Wellington bazimurirwa mu bindi bigo mu minsi iri imbere. Izo mbeba zarononnye byinshi cyane ku nyubako z’iyi Gereza birimo kuba zaraciye intsinga no kurya igisenge imbere muri gereza.

Intara ya New South Wales yugarijwe n’ubwinshi bw’imbeba butari bwigere buboneka mu myaka mirongo. Ukwiyongera k’umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori (intete) cyangwa se ibinyampeke muri rusange, kwatumye izo mbeba ziyongera ku bwinshi muri iyo ntara aho hashize amezi ziteje ibibazo cyane mu bahinzi n’aborozi.

Abashinzwe amagereza muri iyo ntara nkuko BBC ibitangaza, bavuze ko ibikorwa muri iyo gereza bizagabanurwa mu gihe cy’amezi hafi ane bategereje ko ikuburwa, igasanwa hanyuma igakingirwa mu buryo nta mbeba zizongera kuyitera.

Peter Severin, umukuru ushinzwe amagereza yagize ati: “Imbeba zateye ikigo kandi ibyononekaye ni byinshi ku buryo tugomba kubanza kukivamo”.

Ubwinshi bw’izi mbeba bwatewe n’iki?

Ibinyamakuru byaho bivuga ko ibi byatangiye ku mpeshyi ya 2020 mu gihe c’iyimbura/isarura. byatewe n’ikirere cyagenze neza cyatumye imbeba zibyara bihurirana n’isarura aho imyaka yeze cyane bitewe nuko hari hashize igihe habaye imiriro yatwitse amashyamba n’imyaka myinshi.

Mu gihe hari intete( ibishyimbo n’ibigori) byinshi byo kurya, ibindi bikoko nabyo byajyaga birya imbeba, ubu byaragabanutse bitewe n’uwo muriro uheruka kwaduka, imbeba zahise ziyongera ku bwinshi kuko ibi bikoko byajyaga bizirya byapfuye ibindi bigahunga.

Mu gihe iyo ntara ya South Wales ariyo imbeba ziyongeyemo cyane gusumba ahandi, n’intara za Queensland , Victoria na South Australia nazo zakozweho n’ubwinshi bw’imbeba. Abahanga muri Australia bemeza ko hashobora kuba hari za miriyoni z’imbeba muri izo ntara.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga