• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Uganda yashyizwe mukato na Leta y’Ubwongereza

Umwanditsi
June 25, 2021

Leta y’Ubwongereza yashyize Igihugu cya Uganda ku rutonde rw’ibihugu ababivuyemo batemerewe gukandagira ku butaka bwayo guhera tariki 30 Kamena 2021.

Ibi bigendanye no kwiyongera kw’abanduye Coronavirus n’ubwoko bushya bw’iyi virus bwandura vuba cyane. Abongereza hamwe n’abafite uburenganzira bwo kuhatura batashye nibo gusa bazemererwa gusubira iwabo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nkuko BBC ibitangaza, Emira zunze ubumwe z’Abarabu yahagaritse kongera kwemerera abagenzi bavuye cyangwa baciye muri Uganda kwinjira muri icyo bihugu.

Uganda ihanganye n’inkubiri ya kabiri y’iki cyorezo, imibare y’abandura n’abapfa yakomeje kuzamuka kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatanu.

Tariki 22 z’uku kwezi hatangajwe abantu 1,200 banduye, kugeza ubu abagera ku 75,000 bose hamwe nibo batangajwe ko bayanduye.

Amategeko ya Guma mu rugo y’iminsi 42 yatangajwe na Perezida Museveni mu cyumweru gishize, hamwe n’umukwabu w’ijoro uhera saa moya kugaza saa kumi n’imwe z’igitondo.

Amashuri, gutwara abantu hamwe n’ibikorwa bimwe by’ubucuruzi byarahagaritswe nk’ingamba zo kwirinda ibibi kurushaho by’iki cyorezo. Gusa imipaka mpuzamahanga ya Uganda, irimo n’ikibuga cy’indege, irafunguye ku bagenzi berekanye ibyangombwa ko batanduye Covid.

Kugeza ubu, Ubuhinde nicyo gihugu cyonyine Uganda yabujije abakivuyemo kuyinjiramo. Uyu munsi kuwa gatanu tariki 25 Kamena 2021, Perezida Museveni yategetse ko uba umunsi w’ikiruhuko w’amasengesho y’igihugu ku baganga bahanganye n’iki cyorezo n’imiryango kimaze kwicira abayo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Fulgencie says:
    June 25, 2021 at 12:42 pm

    Ni aha Nyagasani.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga