• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Karongi: Ibibazo birimo; Ibikorwaremezo, Inyubako zishaje, Umwanda byugarije abakorera mu Gakiriro

Umwanditsi
June 28, 2021

Abakorera mu Gakiriro k’Akarere ka Karongi baravuga ko kutagira ibikorwaremezo nk’ umuhanda, amazi n’amashanyarazi bibangamiye imikorere yabo kuko bibahombya. Bavuga kandi ko n’inyubako bakoreramo zatangiye kwangirika hakiyongeraho n’isuku nke.

Mu kiganiro abakorera muri aka Gakiriro bagiranye n’umunyamakuru wa intyoza.com  bavuze ko bari mu bihombo biterwa n’aho bakorera hatashyizwe ibikorwaremezo, aho kandi n’inyubako ubwazo ngo zatangiye kwangirika, hakaba hari n’isuku nke.

Umuhanda ujya ku Gakiruro ugora imodoka.

Perezida w’abakorera mu Gakiriro ka Karongi, Nzabahimana Ferdinand yagize ati” Dufite ibibazo byinshi birimo n’ibijyanye n’umuhanda ugana ku gakiriro warapfuye ndetse n’ibyo dukora dushaka ababyikorera tukabipakirira ku muhanda, ikindi kibazo n’umuriro udahagije ndetse rimwe na rimwe ukatwangiriza imashini, nta cyumweru cyashira hatagize ibyo utwika”.

Niyitegeka Innocent ukorera muri aka gakiriro avuga ko mu bindi bibazo bafite harimo no kutagira amazi yo gukoresha mu bwiherero, ko n’uburi mu nzu igeretse(Etage)  budakoreshwa kuko nta mazi ahagije ahari, ko n’iyo hagize ubukoresha biba ari umwanda. Avuga kandi ko hari n’inyubako zatangiye kwangirika harimo n’ubwiherero bwo hanze aho amabati yamaze kwangirika n’ibindi.

Inyubako zirimo n’ubwiherero, amabati nuko yabaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Madamu Mukarutesi Vestine avuga ko aka Gakiriro kabafashije guca akajagari mu babaji ndetse n’abadozi bashyirwamo ngo bagakoreremo. Yemera ko hari ibibazo byinshi bafite birimo n’iby’umuhanda ujyayo, ariko agahamya ko uzakorwa vuba ndetse n’amashanyarazi ngo ari mu nzira.

Ati” Turishimira ko twabonye kariya gakiriro kuko kagabanyije akajagari mu babaji n’abadozi bashyizwemo ngo bahakorere, ariko ibi bibazo bavuga turabizi kandi biri mu nzira yo gukemuka, twamaze kuvugana n’abarimo kubaka umuhanda uva Rubengera ugana Rambura maze abashinwa batwemerera ko bazahakora kugirango aba bahakorera babashe kuhageza ibikoresho byabo, ariko na none umuriro waho ni muke hari inyigo irimo gukorwa kugirango bafashwe gukora neza kandi ingengo y’imari mu mwaka tugiye gutangira byagenewe amafaranga ndetse n’ibindi bibazo byose bizitabwaho bikemurwe”.

Mu yandi makuru avugwa nuko aka gakiriro kamaze hafi imyaka 5 gakorerwamo n’aba babaji n’abadozi aho izi nyubako zatangiye kwangirika ndetse hari n’inyubako zako zimwe zubatswe nabi, aho binavugwa ko rwiyemezamirimo ataramurikira akarere zimwe muri izi nyubako z’aka gakiriro.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga