• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
06/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
06/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
06/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

AirCar: Imodoka iguruka Budege yageragejwe ku bibuga 2 by’indege

Umwanditsi
July 2, 2021

Igerageza rya mbere ry’imodoka iguruka ryamaze iminota 35 igenda mu kirere hagati y’ibibuga by’indege mpuzamahanga bya Nitra na Bratislava muri Slovakia. Iyi modoka-ndege, AirCar, ifite moteri ya BMW kandi inywa ibitoro/Essence bisanzwe bikomoka kuri petrol.

Uwayikoze, Prof Stefan Klein, avuga ko ishobora kuguruka 1,000km iri ku butumburuke bwa 2,500m kandi kugeza ubu imaze kumara amasaha 40 yose hamwe mu kirere. Biyifata iminota ibiri n’amasegonda 15 kugira ngo yihinduremo indege.

‘Birashimishije cyane’

Amababa magufi asohoka ku mpande z’iyi modoka. Muri iki cyumweru Prof Klein yarayitwaye ihaguruka ku muhanda w’indege igera mu mujyi, iri kurebwa n’abanyamakuru batumiwe. Avuga uko bimeze yavuze ko ari “ibisanzwe” kandi “bishimishije cyane”.

Mu kirere nkuko BBC ibitangaza, iyi modoka-ndege yageze ku muvuduko wa 170km/h. Ishobora gutwara abantu babiri, ntigomba gutwara ibiro birenze 200.

Ariko bitandukanye na drone-taxi ziri kugeragezwa, iyi yo ntabwo ishobora guhaguruka cyangwa kugwa nka drone, ikenera umuhanda nk’indege. Hitezwe byinshi cyane mu isoko ryo gukora imodoka ziguruka, ikintu kimaze imyaka myinshi kiri mu ntekerezo z’ejo hazaza z’abahanga.

Mu 2019, kompanyi ya Morgan Stanley yavuze ko iryo soko rishobora kuzagira agaciro ka tiriyari $1.5 kugera mu 2040. Ku ruganda kuwa kabiri, Michael Cole ukuriye Hyundai Motoros Europe yavuze ko uyu mushinga ari “kimwe mu hazaza hacu”. Ubonwa nk’igisubizo mu bibazo bitandukanye biriho mu bwikorezi mu mijyi.

‘Isoko rinini cyane’

Kompanyi iri inyuma ya AirCar, Klein Vision, ivuga ko iyi ya mbere byafashe imyaka ibiri kuyikora ku ishoramari riri munsi ya miliyoni ebyiri z’amaEuro.

Anton Zajac, umujyanama n’umushoramari muri Klein Vision, avuga ko iyo kompanyi ishobora gukurura imigabane y’ibigo bikomeye by’indege, ko ishobora kunguka bikomeye.

Yagize ati: “Hari gutumiza (commande/orders) kw’indege kugera ku 40,000 muri Amerika gusa. “Dufashe 5% y’uko gutumiza kukaba uko gukora indege iguruka – dufite isoko rinini”.

‘Ibintu byiza’

Dr Stephen Wright, umushakashatsi ku by’indege n’ibigenda mu kirere wo muri University of the West mu Bwongereza, avuga ko AirCar ishobora kudatera urusaku kandi idasaba ibitoro byinshi, ugereranyije n’ibindi bigenda mu kirere.

Ati: “Ndemeza ko ibi biboneka nk’ibintu byiza – ariko mfite ibibazo byinshi ku kwemezwa kwayo. Umuntu wese yakora indege ariko ikigoye ni ugukora iguruka, ikaguruka, ikaguruka ikaba yamara miliyoni z’amasaha, itwaye umuntu kandi idakoze impanuka. Ntegereje cyane igipapuro kizemerera iyi kuguruka no kugurishwa”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga