• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Hari Abadepite n’Abasenateri ba Amerika bongeye gusaba irekurwa rya Paul Rusesabagina

Umwanditsi
July 2, 2021

Itsinda ry’abasenateri n’abadepite ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryongeye kugaragaza impungenge batewe n’ifungwa rya Paul Rusesabagina. Mu ibaruwa bandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu Bwana Antony Blinken, baramusaba gukoresha inzira za Dipolomasi zose zishoboka Rusesabagina agasubizwa muri Amerika amahoro nk’umuturage wemewe w’icyo gihugu.

Iyo baruwa nkuko VOA dukesha iyi nkuru ibitangaza, bigaragara ko yanditswe mu mpera z’ukwezi gushize kwa 6 igashyirwaho umukono na ba basenateri n’abadepite bose hamwe 41, iributsa ko mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize hari indi baruwa abadepite n’abasenateri 36 bandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bamusaba gusubiza Paul Rusesabagina muri Amerika akongera guhura n’umuryango we.

Bagaragaza ko na n’ubu bagitewe impungenge n’uburyo bunyuranyije n’amategeko Leta y’u Rwanda yakoresheje mu gufata no gufunga Rusesabagina, n’amakuru aturuka mu muryango no muri Fondasiyo ye ko Leta y’u Rwanda yamwangiye kubona ubwunganizi mpuzamahanga, ikanakomeza guhonyora uburenganzira bwe ku biganiro agirana n’abamwunganira b’imbere mu gihugu.

Izi ntumwa za rubanda zivuga ko umucamanza uburanisha urubanza rwa Rusesabagina yanze kumurekura by’agateganyo. Ahubwo abategetsi ba gereza bagahitamo kumufungira mu kasho ka wenyine amasaha agera kuri 23 ku munsi, bakanakomeza kumwima imiti yandikiwe na muganga.

Bati: “Benshi muri twe twahuye n’abo mu muryango we ndetse n’abamushyigikiye batubwiye ko Rusesabagina yaba yarakorewe ibikorwa bibabaza umubiri mu gihe cy’ibazwa rye”.

Iri tsinda ry’abasenateri n’abadepite rivuga ko ikirenze kuri ibyo, bakimara kohereza ibaruwa ya mbere bandikiye Perezida Kagame, umuyobozi wa Kaminuza ya Saint Mary i San Antonio muri Leta ya Texas yagaragarije urwego FBI rushinzwe iperereza impungenge atewe n’ibikorwa by’ubutasi by’abakozi ba Leta y’u Rwanda kuri iryo shuri.

Ni nyuma y’aho abadiplomate ba Leta y’u Rwanda ngo baba barihaye uburenganzira mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku nyandiko yo kuri murandasi y’ ikiganiro cyari cyakorewe muri iyo kaminuza ku birebana n’ifatwa rya Rusesabagina.

Bati: “iyo myitwarire irashimangira ibikubiye muri raporo y’ikigo Freedom House ivuga ku bikorwa mpuzamahanga bya Leta y’u Rwanda byo gukomeza kubuza amahwemo abayinenga hirya no hino ku isi”.

Aba basenateri n’abadepite baributsa Bwana Antony Blinken ko yari yabijeje mu nyandiko ko ubutegetsi bwa Biden na Harris buzakora ibishoboka Bwana Rusesabagina akaburanishwa mu buryo buboneye kandi bunyuze mu mucyo. Bati:”Tukwandikiye tugusaba ibisobanuro birambuye ku byo ubutegetsi bwaba bumaze gukora ku iburanishwa riboneye rya Rusesabagina kugeza ubu, n’igisubizo cy’abategetsi b’u Rwanda”.

Abo bakavuga ko mu kibazo cya Rusesabagina hari byinshi na n’ubu bitarasobanuka. Bati: “Niba intumwa idasanzwe y’ibiro bya Perezida ku birebana n’ibikorwa by’ifatwa-bugwate ikiyoboye ibikorwa bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu gushaka uko Rusesabagina yarekurwa, dukeneye kumenya umusaruro ibikorwa by’iyo ntumwa idasanzwe bimaze gutanga ku muhate wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugeza ubu”.

Izo ntumwa za rubanda muri Amerika zivuga ko “bitewe n’uko ubutabera bw’u Rwanda bukomeje guhonyora uburenganzira bwa Rusesabagina bwirengagije ibyo bwasabwe n’ubutegetsi bw’Amerika ko agomba guhabwa ubutabera buboneye, zikeneye kumenya niba, mu gusubiza kuri ibyo hari icyo Leta y’Amerika iteganya gukora cyane cyane mu mibanire y’icyo gihugu n’u Rwanda”.

Bagasoza basaba Bwana Antony Blinken gutanga ibisobanuro ku bikorwa Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga y’Amerika-ku bufatanye n’izindi minisiteri- yaba irimo gukora mu gukumira iterabwoba, ibuzwa amahwemo, n’ihohoterwa byakwibasira abandi banyarwanda baba muri Amerika.

Nkasoza nibutsa ko-nubwo yivanye mu rubanza avuga ko nta butabera yiteze mu gihe uburenganzira bwe butubahirizwa- Bwana Paul Rusesabagina yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa burundu- igihano kiruta ibindi mu Rwanda.

Ni mu rubanza areganwamo n’abahoze ari abayobozi n’abarwanyi b’umutwe wa FLN ashinjwa gushinga no gutera inkunga mu bitero bihungabanya umutekano ku butaka bw’u Rwanda.

Photo/ Al Jazeera

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga