• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
20/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
20/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
20/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Abasenateri ba DR Congo bambuye ubudahangarwa uwahoze ari Minisitiri w’Intebe

Umwanditsi
July 6, 2021

Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yambuye ubudahangarwa Augustin Matata Ponyo Mapon wahoze ari Minisitiri w’intebe. Ibi byakozwe hagamijwe ku mukuraho amaboko ngo bitume ashobora gukurikiranwa mu maperereza ku inyerezwa ry’imari ya Leta.

Bwana Ponyo ari gukorwaho iperereza ku ruhare bivugwa ko yagize mu mushinga w’ubuhinzi utaragize icyo ugeraho. Sena yari yaranze ubusabe bw’urwego rw’ubucamanza bwo kumukuraho ubudahangarwa kugira ngo aburanishwe.

Abakora iperereza nkuko BBC ibitangaza, bavuga ko miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika (agera kuri miliyari 201 mu mafaranga y’u Rwanda) zaburiwe irengero mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga w’ubuhinzi, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Bivugwa ko Bwana Ponyo ari we wize uwo mushinga, ateganya uko wakorwa ndetse yiyemeza ko ushorwamo amafaranga. Ahakana avuga ko nta kintu kibi yakoze.

Bwana Ponyo yabaye Minisitiri w’intebe kuva mu 2012 kugeza mu 2016, ku butegetsi bw’uwari Perezida Joseph Kabila.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga