• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
06/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
06/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
06/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Muhanga: Barinubira guhenderwa mu isoko hitwajwe ingamba zo gukumira COVID-19

Umwanditsi
July 16, 2021

Abaturage barema isoko ry’imboga rya Nyabisindu baravuga ko bahenderwa muri iri soko bitewe n’ingamba zashyizweho zigamije gukumira icyorezo cya COVID-19. Bemeza ko birukanwa hutihuti bataragurisha umusaruro bazanye kubera amasaha make isoko ryagenewe, bagahendwa kubwo kwanga gusubizayo ibyo bazanye.

Nshimiyimana Eugene, umuhinzi wazanye amashu na karoti avuga ko bibabaje kubona ibyo batakaza bahinga bazana imboga ku isoko, bagahabwa amafaranga macye cyane ndetse adashobora no kugaruza ibyo bashoye.

Yagize ati” Birababaje cyane kubona tuzana ibyo twejeje bituvunnye tukabitangira igisa n’ubuntu ntitugaruze n’ayo twatakaje dushaka imbuto, abahinzi ndetse n’amafumbire. Turagurisha ariko ntabwo twanagaruza ayo tuba twatanze pe”.

Muganwa Theodosie, avuga ko kubahiriza ingamba bikwiye ariko na none abirukana isoko ngo bakwiye kwibuka ko umuhinzi avunika cyane kugirango azane umusaruro kuwugurisha. Asaba ko bakoroherezwa, amabwiriza akubahirizwa ariko kandi bakanagurisha utwabo badahenzwe.

Yagize ati” Birakwiye ko twubahiriza ingamba ariko se kuki birukana isoko tutagurishije? Hari bamwe mubazana imboga n’ibijumba bahenda atari uko bikozwe ku neza y’abagurisha. Bajye batureka twubahirize intera ariko tugurishe uko tubishaka ndetse n’igihe dushaka tubone gutaha”.

Gahonzire Domina, avuga ko kubera ko abaza kurangura baziko isoko ryirukanwa hakiri kare, ngo  babanza kureka abazanye imboga, ibijumba n’amateke bakegereza amasaha yo kwirukana isoko, batangira kubahinda ngo batahe bakabona gutangira kubagurira bityo nabo ngo bagapfa gufata ayo bahawe yose bitewe nuko Dasso n’abakozi b’akarere baba barimo kubirukana.

Yagize ati” Iyo tuzanye imboga, ibijumba n’amateke usanga abaturangurira baba biheje, batangira gukubita isoko bakaba aribwo batangira kutugurira kuko baba babona turimo kwirukankanwa na Dasso ndetse na bamwe mu bakozi b’akarere baba baje kudufasha kubahiriza ingamba zo kwirinda”.

Vice Mayor Kayiranga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Kayiranga Innocent avuga ko amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ariko ko basaba n’abafasha iyubahirizwa ry’amabwiriza mu isoko kureba ko amabwiriza yubahirizwa ariko n’abaturage bakagurisha umusaruro wabo nta nkomyi, hubahirizwa ingamba zashyizweho.

Hashize igihe gito ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bufashe umwanzuro wo kwimura kimwe mu gice cy’isoko rya Nyabisindu gicururizwamo imboga n’ibijumba hagamijwe gushyiramo intera, bitewe nuko aho ryari riri hari hato, baryimurira aha naho bigaragara ko ari hato ndetse hakiyongeraho ko riremuzwa kare, abataragurisha bakajya kugurishiriza mu muhanda banga gusubizayo ibyo bazanye.

Akimana Jean de Dieu

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5906 Posts

Politiki

4157 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1028 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga