• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/04/26
Kamonyi: Kwegera Umworozi ntibikwiye kuba gusa igihe itungo rye ryagize ikibazo-Visi Meya Uzziel
01/04/26
Kamonyi-Karama/Umuganda: Abaturage basabwe kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Imvugo z’urwango
01/04/26
Amajyepfo: Polisi yafashe Litiro zisaga ibihumbi 157 zirimo n’iza Kanyanga, ifata Urumugi n’ababibarizwamo
01/04/26
Kamonyi-Nyarubaka: Umwana w’imyaka 4 y’amavuko yapfuye azize Ibiza

Nyagatare: Umukuru w’Umudugudu yatawe muri yombi azira gukubita Umunyamakuru

Umwanditsi
July 19, 2021

Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021 rwemeje ko rwataye muri yombi Kalisa Sam, Umukuru w’Umudugudu wa Rubona, Umurenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare. Siwe gusa kuko n’umuturage witwa Mutsinzi Steven yatawe muri yombi, aho bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita Umunyamakuru wari mu kazi ko gutara amakuru.

Amakuru y’ihohoterwa ry’uyu munyamakuru ukorera Radio Flash mu karere ka Nyagatare yavuzwe cyane kuri uyu wa 18 Nyakanga 2021 ku bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ndetse yanagarutsweho cyane na benshi kuri uyu wa Mbere.

Ni amakuru yavuzwe cyane, abatari bake banenga ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare uburyo bwihutiye guhita bufata uruhande rwo guhakana ko umunyamakuru atakubiswe. Abantu basaba ko abahohoteye uyu munyamakuru bafatwa bakabiryozwa.

Mu butumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, rwashyize ahagaragara ku itabwa muri yombi rya Mudugudu n’undi muturage, rwagize ruti “ RIB, iremeza ko yafunze Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu Murenge wa Karangazi Akarere ka Nyagatare witwa Kalisa Sam n’umuturage witwa Mutsinzi Steven, bakurikiranweho icyaha cyo gukubita umunyamakuru igihe yari mu kazi ko gutara amakuru”.

Umunyamakuru wakubiswe yitwa Ntirenganya Charles. Mu Mudugudu yakubitiwemo byavuzwe ko ngo hari hashyizwe Bariyeri iriho abasore bafite inkoni, aho babuzaga abaturage gutambuka, ushaka kugira aho ajya kabone no kuvoma cyangwa guhaha bakamusubizayo. Mu gutabaza,  biyambaje uyu munyamakuru ngo abakorere ubuvugizi, birangira uyu Mudugudu n’abandi bamukubise. Amakuru akijya hanze ko umunyamakuru yakubiswe, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bubinyujije kuri Twitter bwatanguranywe no guhakana bwivuye inyuma ko uwo munyamakuru nta wamukozeho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5944 Posts

Politiki

4193 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga