• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Abajura bahanuye indege y’intambara y’Igisirikare cya Nigeria

Umwanditsi
July 20, 2021

Abajura (cyangwa abasuma mu Kirundi) bo muri Nigeria bahanuye indege y’igisirikare cy’iki gihugu kirwanira mu kirere, mu buryo bw’imbonekarimwe aho indege ya gisirikare ihanuwe n’itsinda ry’abajura.

Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyavuze ko umupilote w’iyo ndege yari amaze gusoza igitero ku bashimusi ubwo yatangiraga kuraswaho muri iyo ndege.

Liyetona Abayomi Dairo yaturumbutse mu ndege akoresha “uburyo bumujemo bwo kwirokora” yirinda gufatwa ndetse ashaka aho yikinga (yihisha), mbere yuko yongera gusanga abasirikare bagenzi be.

Iki gitero nkuko BBC ibitangaza, cyabereye ku mupaka wa za leta za Zamfara na Kaduna zo mu majyaruguru y’igihugu. Ibico by’abitwaje intwaro – bizwi muri ako karere nk'”abajura” – bivugwaho kuba ari byo byihishe inyuma y’ibikorwa by’ubushimusi biherutse kuba muri iki gice cy’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Abanyeshuri baribasiwe, abarenga 1,000 bamaze gushimutwa kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka ushize. Benshi muri bo bararekuwe, amakuru avuga ko barekuwe hamaze kwishyurwa amafaranga y’ingwate, ariko bamwe muri bo barishwe.

Mu minsi ya vuba aha ishize, Perezida Muhammadu Buhari yategetse igisirikare gukora igishoboka cyose kikamenesha abagizi ba nabi muri leta za Katsina, Zamfara na Kaduna.

Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyavuze ko cyari cyarashyizeho ibikorwa byo ku manywa na nijoro byo kugaba ibitero ku bajura gifatanyije n’abasirikare barwanira ku butaka. Ni muri kimwe muri ibi bikorwa iyo ndege y’intambara yahanuriwemo ku cyumweru.

Mu itangazo, igisirikare kirwanira mu kirere cyagize kiti: “Muri ibi bikorwa bikomeye, abajura babarirwa mu magana baciwe intege ndetse aho bihisha henshi harasenywa”.

Nubwo muri uyu mwaka habayeho impanuka nyinshi z’indege za gisirikare, ubu ni bwo bwa mbere hatangajwe ko abajura bitwaje intwaro bahanuye indege nk’iyo.

Mu kwezi kwa gatanu habayeho kugwa mu kantu ubwo uwari umukuru w’ingabo za Nigeria Liyetona Jenerali Ibrahim Attahiru, yapfiraga mu mpanuka y’indege ari kumwe n’abandi basirikare 10.

Mu kwezi kwa kane, indi ndege y’intambara nk’iyi yo mu bwoko bwa Alpha Jet yakoreye impanuka muri leta ya Borno, kamwe mu turere aho umutwe w’intagondwa za Boko Haram ziyitirira idini ya Islam zikorera cyane. Amakuru yuko yahanuwe n’izi ntagondwa yahakanywe n’igisirikare.

Mbere yaho, mu kwezi kwa kabiri, indege ya gisirikare yakoreye impanuka mu murwa mukuru Abuja, ikaba yari irimo kwerekeza muri leta ya Niger gushakisha abanyeshuri bari bahashimutiwe, yica abantu barindwi bose bari bayirimo.

Nigeria yaguze muri Amerika indege 12 z’intambara zo mu bwoko bwa A-29 Super Tucano kuri miliyoni 496 z’amadolari (agera kuri miliyari 498 mu mafaranga y’u Rwanda). Muri uku kwezi kwa karindwi ni bwo yiteze kubona esheshatu za mbere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga