• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
13/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva
13/10/25
Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora, kurera Abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira
13/10/25
Kamonyi-Rugalika: Abageze mu zabukuru barashimira Perezida Paul Kagame wabarinze gusaza badasabiriza

Kamonyi-Kayenzi: Ikirombe muri Koperative COEMIKA cyishe umuntu

Umwanditsi
July 21, 2021

Amezi ntabwo arenga atatu intyoza.com isuye ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Koperative COEMIKA mu Murenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi ku musozi wa Cubi, aho umunyamakuru yasanze bikorwa mu buryo bushyira ubuzima bwa benshi mu kaga. Nyuma yaho gato haguye umuntu, none mu mezi atagera kuri 3 gitwaye undi. Ni mu gihe hari amakuru avuga ko muri aka Karere ibyangombwa by’ubucukuzi byimwa abashoboye bigahabwa abadashoboye. Hari n’amakuru kandi tugicukumbura avuga ko hari abagwa mu birombe bikagirwa ubwiru.

Ikirombe cyagwiriye umuntu, giherereye mu Mudugudu wa Rwishywa kikaba icya Cooperative COEMIKA, aho cyakoreshwaga n’uwitwa Ndahimana mu buryo bwiswe rwihishwa. Uwo cyagwiriye nkuko amakuru dukesha abaturage n’ubuyobozi avuga, azwi ku izina rya Nigena Liviyeri w’imyaka 40 ukomoka mu Karere ka Gakenke.

Ubuyobozi bwa Koperative ntabwo bwabashije kwitaba Terefone, uretse ko ari nako basanzwe mu gihe hari amakosa yabaye mu birombe. N’ubushize ubwo umunyamakuru yabasuraga banze gutanga amakuru, bavuga ko yabasuye atabateguje.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi avuga ko ku makuru akesha ba nyiri birombe ari uko uyu cyahitanye hari mu ma saha ashyira saa kumi z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

Amakuru agera ku intyoza.com kandi ni ay’uko uyu wagwiriwe n’ikirombe yari asanzwe akora ubucukuzi ariko bene ibirombe bakaba bahimbye ko yari Umuhebyi( abantu baza gucukura batazwi, bibye), mu rwego rwo gushaka guhishira amakosa, ngo batagaragaza ko yari umukozi uzwi kuko hari amakuru ko basabwe gufunga ubucukuzi muri ibi bihe bya Corona ariko bikaba byarabananiye.

Soma hano inkuru bijyanye:Kamonyi-Kayenzi: Ikirombe muri Koperative COEMIKA cyishe umuntu

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5888 Posts

Politiki

4139 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1020 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

147 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga