• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Perezida wa Mali yaraye arusimbutse, ati “ Ni kimwe mu bigize akazi”

Umwanditsi
July 21, 2021

Nyuma y’aho umukuru w’igihugu wa Mali arusimbukiye kuri uyu wa Kabiri mu gihe yari mu masengesho yo guhimbaza umunsi mukuru w’aba Islam wa Eid al-Adha, avuga ko ari akantu gasanzwe, akagira ati: “Ni kimwe mu biranga kuba umuyobozi”.

Nyuma y’amasaha make abagabo babiri bakoze igitero ku musigiti Grande Mosquée ku murwa mukuru Bamako, Col. Assimi Goïta yabwiye abanyamakuru ati: “byose bimeze neza. Nta ngorane”.

Amakuru ahari nkuko BBC ibitangaza, avuga ko umwe muri aba bagabo yari afite imbugita (icyuma mu Kinyarwanda), maze agerageza kugitera Col. Goïta. Uyu Col Assimi Goita niwe wari uyoboye itsinda ry’abasirikare bahiritse ubutegetsi mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Abashatse ku mwica, ntabwo bashoboye no kumurya urwara kuko bahise batabwa muri yombi ako kanya. Col. Goïta agira ati: “Ni kimwe mu biranga kwitwa umuyobozi. Igihe cyose hahora hariho abantu batanezerewe, igihe cyose hahora hari abantu bashaka kugerageza ibintu byo guhungabanya umutekano, kugerageza gukora ibintu bitagira iyo bijya n’iyo biva”.

Akomeza ati” Ndashaka guhumuriza abanyagihugu mvuga ko meze neza cyane, nta ngorane n’imwe ihari, nta muntu n’umwe wakomeretse kandi ikibazo cyatorewe umuti”.

Nyuma y’icyo gitero, itangazo ryo mu biro by’umukuru w’igihugu ryamenyesheje ko Perezida Assimi Goïta yahise ajyanwa byihuse ku nkambi ya gisirikare iri hanze y’umurwa mukuru. Minisitiri umwe yavuze ko ibyabaye ari ukugerageza kwica umukuru w’igihugu.

Iki gitero giteye kwibazwa ho muri iki gihugu gihanzwe n’ibibazo by’umutekano muke, harimo udutsiko tw’abarwanyi biyitirira idini rya Islam ifitanye ubucuti n’imitwe nka al-Qaeda na Etat Islamique/Islamic State, bakomeza bakora ibitero hirya no hino mu gihugu.

Col. Goïta ni umutegetsi atabonwa kimwe, nyuma yo guhirika ubutegetsi ku ngufu za gisirikare inshuro ebyiri zose mu mwaka umwe gusa.

Mu kwa gatanu uyu mwaka, yigennye kuba umukuru w’igihugu ahiritse Leta y’inzibacyuho yari yashinzwe nyuma y’aho we ubwe ahiritse ubutegetsi bw’uwari umukuru w’icyo gihugu Ibrahim Boubacar Keïta mu kwa munani kw’umwaka ushize.

Col. Goïta yamereye abanya Mali n’amahanga ko azasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivire mu mwaka utaha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga