• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
28/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
28/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
28/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Umukuru w’ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania yatawe muri yombi

Umwanditsi
July 21, 2021

Freeman Mbowe ukuriye ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi CCM biravugwa ko yafashwe mu ijoro ryacyeye agafungwa.

Mbowe yakuwe mu cyumba cya Hotel yari arimo mu mujyi wa Mwanza aho yari yagiye kwitabira inama z’iri shyaka rye, nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Tanzania abivuga. Abo mu ishyaka CHADEMA baravuga ko kugeza ubu batazi station ya polisi Mbowe afungiwemo.

Ni ubwa mbere umuntu wo mu batavugarumwe n’ubutegetsi afashwe agafungwa mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan. Abatavugarumwe n’ubutegetsi bamaze iminsi basaba ko haba impinduka mu itegeko nshinga.

Umwaka ushize nkuko BBC ikomeza ibitangaza, Mbowe yatezwe igico n’abantu mu ijoro mu murwa mukuru Dodoma ari gutaha iwe baramukubita bikomeye ajya mu bitaro.

Icyo gihe hari hashize amasaha macye Tundu Lissu, undi munyapolitiki uzwi cyane wo muri iri shyaka wari mu Bubiligi, atangaje umugambi we wo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Mu matora yakurikiyeho muri uwo mwaka John Pombe Magufuli yegukanye intsinzi n’amajwi 84%. Nyuma y’ayo matora, Freeman Mbowe n’abandi bakuriye ishyaka CHADEMA barafunzwe bashinjwa gutegura imyigaragambyo, nyuma baza kurekurwa.

John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania, yaje gutabaruka mu kwa gatatu k’uyu mwaka azize indwara y’umutima, nk’uko Leta yari ayoboye yabitangaje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga