• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
18/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
18/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
18/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Ingabo zidasanzwe za Amerika zahawe ikaze muri DR Congo mu kurwanya inyeshyamba za ADF

Umwanditsi
August 16, 2021

Perezida wa Republika ya Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi kuri iki cyumweru yahaye uburenganzira ingabo zidasanzwe za Leta zunze ubumwe za Amerika mu kurwanya iterabwoba, aho zije gufasha abasirikare b’iki gihugu kurwanya umutwe witwaje intwaro w’inyeshyamba za ADF, ushamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa Leta ya kiyisilamu.

Umutwe w’inyeshyamba wa ADF, uwo Leta zunze ubumwe za Amerika zise uw’iterabwoba, uzwi nk’umutwe washinze ibirindiro ,I Burasirazuba bw’iki gihugu.

Kiliziya Gatolika muri Kongo ivuga ko umutwe wa ADF umaze kwica abasivile babarirwa mu 6 000 kuva muri 2013, barimo abarenga 1200 biciye mu ntara ya Beni honyine kuva mu 2017.

Itangazo rya Perezidanse ya RDC ryavuze ko Perezida Felix Tshikedi yemeye ko abahanga b’abanyamerika mu kurwanya iterabwoba bajya mu burasirazuba bw’igihugu.

Izo ngabo za Amerika zizaha ingufu igisirikare cya Kongo gisanzwe kirimo kurwanya ADF mu mashyamba kimeza ya Virunga na Garamba, nkuko iryo tangazo rikomeza rivuga.

Igikorwa cy’izi ngabo nkuko VOA ibitangaza, kizamara ibyumweru bitari bike nkuko ambasaderi wa Amerika i Kinshasa, Mike Hammer, yabivuze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga