• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Afghanistan: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yahanutse ku ndege y’ingabo za Amerika arapfa

Umwanditsi
August 20, 2021

Abatagetsi muri Afghanistan bemeje urupfu rw’umukinnyi ukiri muto, Zaki Anwari w’imyaka 19. Uyu, yakiniye ikipe y’igihugu y’ingimbi. Yahanutse ku ndege y’ingabo za Amerika yari yitendetseho mu gihe yarimo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Kabul. Gusa nta makuru arambuye yatangajwe y’umunsi yapfiriyeho.

Kuva Abataliban bafata ubutegetsi muri icyo gihugu, abantu ibihumbi buzuye ku kibuga cy’indege cya Kabul mu gihe ibihugu byo mu burengerazuba biri kuhavana abantu babyo n’abakorana nabo.

Ibinyamakuru byaho byatangaje ko nibura abantu babiri bapfuye bahanutse ku ndege iri guhaguruka. Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere nazo zemeje ko hari imirambo yabonetse mu mwanya w’amapine y’indege ubwo yari igeze muri Qatar.

Ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kwihanganisha umuryango wa Zaki Anwari.

Mu itangazo kuri Facebook nkuko BBC ibitangaza, ibiro bikuru bishinzwe uburezi muri siporo muri Afghanistan byavuze akababaro batewe n’urupfu rwa Anwari.

Uru rwego rwagize ruti: “Aruhukire mu mahoro kandi turasengera umuryango we, inshuti n’abakinanaga na we.” Abandi nabo bagiye batangaza akababaro batewe n’urupfu rw’uyu mukinnyi muto.

Umwe kuri Instagram yanditse ati: “Urupfu rwe ni agahinda gakomeye. Nzahora nkwibuka buri gihe“.

Amashusho y’akavuyo ku kibuga cy’indege cya Kabul, abantu burira indege y’igisirikare cya America.

Abasirikare bagera ku 4,500 ubu baragenzura by’agateganyo Karzai International Airport i Kabul, umurwa mukuru wa Afghanistan. Hanze yacyo, Abataliban nabo barabuza abaturage kwinjira muri icyo kibuga badafite inyandiko z’inzira – n’abazifite bikabagora kwinjira.

Kubera amashusho y’akavuyo yabonetse kuri iki kibuga, Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze arengera kuvana Amerika muri Afghanistan. Ku wa gatatu yabwiye ABC News ati: “Ingingo y’uko hari uburyo twari kuhava nta kajagari kabayeho, simbona uko byari kugenda“.

Perezida Biden, yavuze ko ingabo za Amerika zishobora kuguma muri iki gihugu na nyuma y’itariki ntarengwa ya 31/08 bumvikanye n’Abataliban, mu gukomeza gufasha abashaka kuhava.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga