• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Amahanga yaba yiteguye kwakira impunzi z’Abanyafuganistani?

Umwanditsi
August 20, 2021

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bisa n’ibitarimo kwemera gukingurira amarembo impunzi z’abanyefuganistani zirimo guhunga igihugu cyazo hamwe n’izikwiragiye mu gihugu hagati. Ni nyuma y’aho Abatalibani bafatiye ubutegetsi mu buryo bwihuse amahanga atari yiteze.

Canada, yavuze ko ishobora kuzakira abanyefuganistani barenga 20,000 babangamiwe n’Abatalibani ariko nta gihe runaka cyo kubatwara cyatangajwe.

Leta y’Ubwongereza yatangaje ku wa kabiri ko izakira 5,000 uyu mwaka, ku buryo mu myaka itanu bazabasha kwakira abagera ku 20 000. Ubwongereza buvuga ko abo buzakira bazaba bagizwe n’abafashije gusobanura indimi(abasemuzi) bakorana n’ingabo z’icyo gihugu muri Afuganistani.

Leta zunze ubumwe za Amerika yo ivuga ko muri gahunda yayo yongeyeho 8,000 kubo yahoraga yakira, ibihita bishyikana ku 34,500 buri mwaka. Ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko iyi program-gahunda itihutishwa.

Mu karere Afuganistani iherereyemo nkuko VOA ibitangaza, Pakistani irimo gukomeza ingamba zikumira impunzi ku rubibe ihana na Afuganistani. Mu kwezi kwa 7 yavuze ko nta zindi mpunzi z’abanyefuganistai izasubira kwakira. Kugeza ubu, Pakistan icumbikiye impunzi zingana na Miliyoni 1 n’ibihumbi 400, nkuko bivugwa na HCR.

Ni mu gihe abanyafuganistani barenga Miliyoni bahungiye mu gihugu hagati mu 2021, na mbere yuko Amerika itangaza ko izatahukana abasirikare bayo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga