• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

DR Congo: Gushinja umugore wa Perezida kunyereza imfashanyo byatumye atabwa muri yombi

Umwanditsi
August 23, 2021

Umuntu wa kabiri wo mu muryango urwanya ruswa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatawe muri yombi i Goma nyuma yuko uyu muryango ugize ibyo ushinja umugore wa Perezida, bifitanye isano no kunyereza inkunga yagenewe abakuwe mu byabo n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Umuryango “Lutte Pour Le Changement” (LUCHA), washinje umuryango uyobowe na Denise Tshisekedi, Madamu wa Perezida Félix Tshisekedi, kunyereza imfashanyo igenewe abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu kwezi kwa gatanu. Uwo muryango uyobowe na Madamu Denise wahakanye ibyo birego.

Ghislain Muhiwa yatawe muri yombi ku cyumweru mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw’igihugu, mu ntara ya Kivu ya ruguru ubu itegekwa n’igisirikare.

Mugenzi we Parfait Muhani nkuko BBC ibitangaza, yatawe muri yombi mu kwezi kwa karindwi na we kubera iyo mpamvu, akaba ategereje kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare.

Umuryango LUCHA uvuga ko Bwana Muhiwa yatawe muri yombi ku busabe bw’umwunganizi mu mategeko wa Madamu Denise, nkuko bitangazwa na radio RFI.

Ariko hari abakora mu rwego rw’ubucamanza bavuze ko yafunzwe kuko mu kwezi kwa gatandatu atitabye ubucamanza bwa gisirikare – bwafashe inshingano z’ubucamanza bwa gisivile muri iki gihe, bigatuma ubu yari yarashyiriweho urupapuro rwo kumuta muri yombi.

Mu gihe ubucamanza bwa gisirikare bwari bwarabuze Ghislain Muhiwa, mu kwezi gushize bwari bwataye muri yombi mugenzi we Muhani, wamaze gushinjwa guharabikana no kuba mu itsinda ry’abagizi ba nabi.

Umuryango LUCHA wamaganye icyo uvuga ko ari ukwibasira bikomeye impirimbanyi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi birangwa muri iki gihugu kuva mu mezi macye ashize, nkuko bitangazwa na RFI.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga