• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
05/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
05/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
05/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Tony Blair avuga ko ari “Ubucucu” gukura ingabo za Amerika muri Afghanistan

Umwanditsi
August 23, 2021

Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza avuga ko ingingo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gukura ingabo zayo muri Afghanistan ari iy'”ubucucu”, ibi yabivuze mu ijambo yashyikirije ubwa mbere kuva Kabul yigaruriwe n’aba Taliban mu cyumweru gishize.

Abinyujije ku rubuga rwe nkuko BBC ibitangza, Tony Blair yavuze ko guta Afghanistan n’abanyagihugu bayo “biteye agahinda, ni akaga kandi ntibyari bikenewe“.

Blair ni we wari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza igihe iki gihugu gitera Afghanistan, kiri kumwe na Amerika mu 2001, inyuma y’ibitero byo ku wa 11 Nzeri 2001. Avuga ko imitwe y’abarwanyi yose yiyitirira idini rya Islam izaryoherwa cyane kubona ingabo mpuzamahanga zivuye muri Afghanistan.

Blair avuga ko ari “nkenerwa ko ingabo z’Ubwongereza ziguma muri Afghanistan “gushyika abo bose bifuza guhunga bavanywe muri icyo gihugu”.

Tony Blair ari kumwe n’ingabo z’Ubwongereza mu ntara ya Helmand mu 2006.

Uyu wahoze ayoboye ishyaka ry’Abakozi (Labour) avuga ati : “Dutegerezwa guhungisha kandi tugaha indaro/Tugacumbikira abo bose dufiteho ububasha, abo banya Afghanistan badufashije kandi twakoranye, kandi bafite uburenganzira bwo gukingirwa/kurindwa”.

Blair, avuga ko ingingo yo kuva muri Afghanistan yatewe n’impamvu za Poritike, akayifata ko yafashwe “hisunzwe icyivugo cya Poritike cy’ubucucu cyo kurangiza ‘intambara zidashira‘” – icyivugo cyakoreshwaga na Perezida Joe Biden wa Amerika mu gihe yari mu kwiyamamaza mu matora.

Amerika ifite umushinga wo kugeza ku wa 31 Kanama 2021 igikorwa cyo kuva ingabo zayo muri Afghanistan, ariko Perezida Biden avuga ko ingabo za Amerika zishobora kuguma muri icyo gihugu inyuma y’icyo gihe kugira ngo zifashe guhungisha abantu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5906 Posts

Politiki

4157 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1028 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga