• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Perezida Samia Suluhu yibasiwe n’abamushinja amagambo y’“urucantege” yavuze ku bagore

Umwanditsi
August 24, 2021

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan arimo kunengwa ku mbuga nkoranyambaga kubera kuvuga ko bamwe mu bakinnyi b’abagore b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru bafite “mu gatuza harambuye” kandi ko batabereye kuba bashakwa.

Yabivugiye mu biro bye i Dar es Salaam ubwo yakiraga umudari watsindiwe n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abari munsi y’imyaka 23, mu irushanwa ryo mu karere k’Afurika y’uburasirazuba no hagati (CECAFA) ry’uyu mwaka.

Nkuko BBC ibitangaza, Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko nubwo abo bagore bahesheje ishema igihugu batsindira imidari, bamwe muri bo ngo nta mahirwe bafite yo kubona abagabo kubera ukuntu bameze.

Avuga ku ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru, yagize ati: “Tubazanye hano tukabatondesha umurongo, ku bafite mu gatuza harambuye, ushobora gutekereza ko ari abagabo – ko atari abagore”.

Yavuze ko nubwo bamwe muri abo bakinnyi bamaze gushaka abagabo, benshi muri bo batarabashaka, “kandi kubera ukuntu bameze, ubuzima bw’abashakanye… ni inzozi gusa [kuri bo]”.

Perezida Samia yavuze kandi ko abakinnyi barimo kubaho ubuzima bugoye nyuma yo gusoza akazi kabo ko gukina, asaba abategetsi gukora kuburyo ubuzima bwabo bwa nyuma yo gusezera ku mikino bwitabwaho.

Yavuze ko ubwo buzima bugora abagore by’umwihariko “aho amaguru yabo aba ananiwe, iyo bamaze gusezera ku mukino”.

Hari bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga ayo magambo ye. Umwe mu bakoresha Twitter yatangaje igice cy’ijambo rya Perezida Samia, arinenga gukoresha “amagambo asesereza” ikipe y’abagore:

Maria Tsehai yanditse kuri Twitter ati: “Ibi ni byo ‘perezida wa mbere w’umugore’ afite byo kuvuga ku bandi bagore barimo guhangana n’ababafata uko batari bagakina umupira kinyamwuga!”

Harry Mwala we ati: “Ibyo avuga si ukuri!! Yashyize muri rusange nta gihamya ya siyansi afite ku bakinnyi b’abagore bafite mu gatuza harambuye no kutagira ubwiza no ku bijyanye no kuvamo abashakwa!! Ntabwo avuga gusa ibitari ukuri ahubwo yongeye no kubeshya!”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga