• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Nta wakwihandagaza ngo avuge ko amatora azaba muri uyu mwaka-Prof. Mbanda/NEC

Umwanditsi
August 28, 2021

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu Rwanda, Prof. Kalisa Mbanda avuga ko bigoye kwemeza ko amatora y’inzego z’ibanze ashobora kuba muri uyu mwaka wa 2021. Icyatumye asubikwa ngo ni Covid-19 kandi iracyahari. Ibi, yabivuze mu kiganiro cyagarukaga ku ngaruka zo gusubika amatora y’inzego zibanze ku miyoborere, cyateguwe n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press, cyatambutse kuri Radio Flash FM n’andi maradio 4.

Muri uyu mwaka wa 2021, Tariki ya 6 Gashyantare nibwo amatora y’inzego z’ibanze uhereye ku rwego rw’imidugudu n’utugari yagombaga kuba nkuko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yari yabitangaje. Nyuma yaje ku bihindura, ivuga ko azaba kuwa 20 Gashyantare 2021, mu gihe tariki 22 Gashyantare 2021 hari hateganijwe amatora yo ku rwego rw’uturere ari nayo ubusanzwe avamo abajyanama, ariko aya yose yarasubitswe, hatangwa impamvu z’icyorezo cya Covid-19 cyari gicanye maremare.

Mbere yaho gato, kuwa 27 Mutarama 2021 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasohoye itangazo rivuga ko yasubitse igikorwa cyo gutangaza kandidatire zemejwe by’agateganyo ku ba kandida ku mwanya w’Abajyanama b’Akarere.

Mu biganiro n’inkuru zitandukanye mu bitangazamakuru, hagiye humvikana abayobozi muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora bavuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo barebe ko amatora yaba mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira, ariko ibyavuzwe na Perezida w’iyi komisiyo kuri uyu wa 28 Kanama 2021, bikuraho icyizere cyari gihari ko amatora ashoboka.

Mu kiganiro Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda yagiriye kuri Radio Flash FM cyatambutse no ku ma Radio ane ariyo Salus, Izuba, Isangano n’Ishingiro, yavuze ko nta wakwihandagaza ngo avuge ko aya matora ashobora kuba muri uyu mwaka.

Abajijwe niba umuntu wavuga ko aya matora ashoboka muri uyu mwaka yaba afite ishingiro, yagize ati“ Nta ryo yaba afite, kuko icyahagaritse amatora ni Covid. Ubwo uvuze utyo waba uvuga ko mbere y’uko umwaka ushira Covid izaba yarashize! Ibyo rero nta muntu wa kwihandagaza ngo ahaguruke yihandagaze abibwire Abanyarwanda”.

Akomeza avuga ati“ Icyo twababwira ni uko duhora duhengereza tureba aho Covid igeze. Igeze mu gipimo umuntu yashobora kubana nacyo, icyo gihe tuzakoresha amatora”.

Prof. Kalisa Mbada, asaba abantu kudahuza byinshi bibaza mu mu bibazo biri mu nzego z’ibanze no kuba Manda yarongerewe. Ashimangira ko imiyoborere myiza ntaho ihuriye no kongera Manda, ko imiyoborere myiza igomba kubaho muri Manda isanzwe no muri Manda idasanzwe, ko icyari kibi muri manda isanzwe n’ubundi kiba kibi no muri manda yongerewe. Avuga kandi ko ntawe ukwiye kwibwira ko kongera manda aribyo byatumye abantu baba babi.

Itegeko Ngenga rivuguruye rigenga amatora mu Rwanda ryatowe n’inteko ishinga amategeko imitwe yombi, riha Guverinoma ububasha bwo gusubika amatora y’inzego z’ibanze n’ay’inama z’igihugu ndetse no kugena ikigomba gukurikiraho. Muri iri tegeko ngenga ryatowe muri Mutarama 2021 riha ububasha Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu gusohora iteka risubika amatora y’inzego zibanze kubera inzitizi ntarengwa (Covid-19 kuri ubu) no gusohora irindi tegeko teka risubukura amatora iyo izo nzitizi ntarengwa zarangiye cyangwa zavuyeho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga