• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Ubuhinde: Abana b’abakobwa bambaye ubusa buri buri bajya mu muhanda basaba imvura

Umwanditsi
September 7, 2021

Abakobwa bakiri bato mu Gihugu cy’u Buhinde bambuwe imyenda yabo bakoreshwa urugendo bambaye ubusa. Ni kimwe mu bigize imihango yo gusaba imvura mu karere kamwe ko muri iki gihugu.

Ibi nkuko BBC ibitangza, byabereye mu gice kibasiwe n’uruzuba cyo mu karere ka Bundelkhand kari mu ntara ya Madhya Pradesh.

Amashusho-videwo yahanahanywe cyane ku mbuga nkoranyambaga yerekana abakobwa bakiri bato barimo batambuka bambaye ubusa. Ababa muri ako karere bemera ko uwo muhango unezeza imana y’imvura maze ikabaha imvura muri ako karere.

Ishyirahamwe riharanira Uburenganzira bw’abana mu Buhinde (National Commission for Protection of Child Rights) ririmo rirabaza ubutegetsi bwo mu karere ka Damoh karimo gukorerwamo uwo muhango uko byagenze.

Igipolisi cya Madhya Pradesh kivuga ko nta muntu n’umwe kirabona uza kukiregera kubera uwo muhango, ariko ko cyatangiye iperereza.

Umukuru wa Polisi ya Damoh, DR Teniwar yabwiye ibiro ntaramakuru Press Trust of India (PTI ) ko “ingingo zizafatwa mu gihe basanga hari abakobwa bategetswe gutambuka bambaye ubusa”.

Iyi videwo yafashwe, yerekana abakobwa, bamwe muri bo bavugwa ko bafite imyaka itanu, bari mu rugendo bambaye ubusa, inyuma yabo hari itsinda ry’abagore bagenda baririmba indirimbo z’uguhayagiza/zisingiza izi mana.

Muri urwo rugendo banyura inzu ku nzu muri uwo muhango hanyuma abo bana bakegeranya imfungurwa/ibyo kurya bitangwa mu nzu y’igikoni cy’urusengero rw’akarere.

PTI isubiramo abagore bari muri urwo rugendo bavuga bati: “Turemeza ko ibi bizatuzanira imvura“.

Umutegetsi w’akarere ka Damoh S Krishna Chaitanya avuga ko ababyeyi b’aba bakobwa bemeye uwo muhango kandi ko nabo nyine bawugiyemo. Yongeraho ati: “Mu bintu nk’ibi, icyo ubutegetsi bushobora gukora ni ukumvisha abanyagihugu ko ibi bintazi ntacyo bimaze, bukabafasha gutahura ko iyi mihango nta kintu na kimwe ibazanira mu byo bari biteze”.

Ishami ry’ubuhinzi mu Buhindi ahanini rigendera ku mvura izwi nka mousson/monsoon, kandi mu turere tutari duke hari imihango yo gusenga imana z’imvura bijyanye n’imico n’imigenzo yaho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga