• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
15/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Umugabo ukekwaho kwambura no gusambanya abagore n’abakobwa yatawe muri yombi

Umwanditsi
September 14, 2021

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, rutangaza ko kuri uyu wa 14 Nzeri 2021 rwafunze umugabo witwa Bagaragaza Theogene, akekwaho icyaha cyo gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato, kubambura utwabo n’ibindi.

Rubinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, uru rwego rwatanze ubutumwa bugira buti“ RIB yafunze Bagaragaza Theogene ukurikiranweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara ku bushake n’ubwambuzi bushukana”.

Bimwe mu bivugwa ko uyu Bagaragaza yamburaga abo yashutse.

Ubu butumwa bukomeza bugira buti“ Bagaragaza yashukaga abagore n’abakobwa ko yababonera akazi, hanyuma akabasaba ko bahurira muri hoteli akabashuka akabasambanya ndetse akabiba amafaranga, ibintu byabo birimo amasakoshi na telefoni ngendanwa”.

RIB, ikomeza ivuga ko uyu mugabo Bagaragaza, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya yayo ya Nyarugenge mu gihe dosiye ye irimo gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.

Mu butumwa bureba buri wese mu gukumira no kwirinda ibyaha, RIB ivuga ko ikangurira abaturarwanda cyane cyane urubyiruko kugira amakenga ku babizeza akazi cyangwa ubundi bufasha kuko bishobora kubaviramo kugirirwa nabi harimo no gusambanywa ku ngufu ndetse n’izindi ngaruka mbi ku buzima bwanyu.

Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Bagaragaza avuga yemera ko yashukaga abagore n’abakobwa, bakava iwabo baje mu mujyi, bazi ko baje mu kazi. Yemera kandi ko no kubacuza cyangwa kubambura utwabo yabikoze, ariko kubasambanya ku gahato byo arabihakana, akavuga ko babaga babyumvikanyeho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga