• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

MINECOFIN yahombeje Leta ama Miliyari yagombaga gukoreshwa mu mishinga

Umwanditsi
September 28, 2021

Kuru uyu wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu PAC mu nteko ishinga amategeko, yahase ibibazo Minisiteri y’imari n’igena migambi-MINECOFIN, kubijyanye no gushyira mu bikorwa imishinga imwe n’imwe itararangiye, igatinda gushyirwa mu bikorwa bigatuma Leta itangira kwishyura amafaranga y’ubukererwe kuko ayo mafaranga ashyirwa muri iyo mishinga minini aba ari inguzanyo.

Muri iyo mishinga itarashyizwe mu bikorwa harimo, umushinga wa Miliyoni ijana na makumyabiri z’amadorari y’amerika wagombaga guteza imbere ubuhinzi butanga umusaruro woherezwa mu mahanga wagombaga gutangira mu mwaka 2013 ukarangira mu 2017 none kugeza ubu uwo mushinga ukaba utarasozwa.

Abahagarariye MINECOFIN ubwo babazwaga na PAC bemeye amakosa agaragara muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, bakavuga ko bagiye kwikubita agashyi bakikosora bashyira mu bikorwa imishinga igamije guteza imbere abaturage.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ingengo y’imari muri Minisiteri y’imari n’igena migambi, INGABIRE Marie Ange yagize ati” Ndumva ari icyo cyizere twabaha ko ayo makosa no kutitaho kuri bimwe twagiye tugaragaza bigiye gukosorwa”.

Ni igisubizo kitakiriwe neza na bamwe mu bagize PAC, bamwe bati” kutubwira ngo mugiye kubikora ntabwo ari igisubizo, kuvuga ngo mugiye gukora noneho mu buryo bwa hafi nahafi ntabwo ari igisubizo nk’abantu mwaje kubazwa. Ni mutubwire ngo twabikoze ku kigero kingana gutya cyangwa ntabyo twakoze kuko bigaragara ko imishinga myinshi itakozwe, tuve aha tumenye ibyo mwakoze uko bingana tuve aha tumenye ko ibibazo byose tubona mu nzego zitandukanye haba mu z’ibanze n’ahandi biterwa na MINECOFIN kuri uru rugero”.

Perezida wa komisiyo ya PAC, MUHAKWA Valence yavuze ko imishinga idashyirwa mu bikorwa ku gihe yatumye Leta icibwa amande ya Miliyali zikabakaba eshatu, ibi bikaba bigaragaza imikorere mibi ikwiriye gukosoka kuko mbene iyi mishanga igezwa mu nteko Nshingamategeko MINECOFIN iza ivuga ko yihutirwa ariko nyuma ntishyirwe mubikorwa.

MUHAKWA Valence ati” Ni umushinga ufite agaciro ka Miliyoni zigera ku ijana na makumyabiri z’amadolari, ariko ni umushinga wajemo ibibazo kuko watangiye mu mwaka 2013 kugeza ubu ntabwo urarangira waragombaga kurangira 2017. MINECOFIN twaganiriye nayo byumwihariko uyu mushinga twawuganiriyeho na RAB kuko ariyo irimo kuwushyira mubikorwa, batugaragariza ko ubu hari aho bageze ariko n’ibyo bibazo byabayemo byagaragaye ko umushinga utakorewe inyigo neza ngo ushyirwe mubikorwa, ibyo bihano byose byagiye bicibwa Leta, iyo umushinga ukorerwa inyigo neza ntabwo twari kubicibwa”.

Hari ibihombo Leta igenda ihura nabyo bamwe mu badepite bagize komisiyo y’umutwe w’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC batumva neza uko biba byagenze kandi ngo iyo bari mu nteko bazana imishinga baje kubabwira ngo nibatange amafaranga birihutirwa. Iyo bayasabye baba baziko bigiye gushyirwa mu bikorwa bikagira n’icyo bimarira igihugu ariko wajya kureba, ugasanga byabindi byihutirwaga nibyo bifashe imyaka.

Isabella IRADUKUNDA Elisabeth

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga